Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu ruzinduko rw’akazi. Ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al Khulaifi, hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zirimo ubwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ishoramari, no koroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi. Ibihugu byombi bufite n’imishinga minini bihuriyeho harimo nko kubaka ikibuga mpuzamhaga cy’indege cya Kigali cyubakwa i Bugesera, n’ibindi.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Ikirenga (Amir) wa Qatar.

Perezida Kagame yakiriwe mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bizwi nka Amiri Diwan, aho aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano ukomeye ushingiye ku buvandimwe usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo byibanze kandi ku gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’izindi nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Abayobozi bombi banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’Akarere ndetse n’ibireba urwego mpuzamahanga muri rusange aho bagaragaje ko bahuriye ku cyerekezo cyo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano ku Isi.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyigikira abaturage ba Qatar, anagaragaza ubushake bwo kurushaho gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Doha kuri iki Cyumweru, rugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye bugenda burushaho kwaguka hagati y’u Rwanda na Qatar, cyane cyane mu bijyanye n’iterambere rirambye n’ubukungu.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui