Tour du Rwanda: Abanyarwanda barashimirwa uko bitwaye mu magare

Tour du Rwanda: Abanyarwanda barashimirwa uko bitwaye mu magare

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare, Tour du Rwanda 2025, ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025, aho Umufaransa Fabien Doubey yegukanye intsinzi. Gusa, agace ka nyuma k’iri siganwa ntikakinwe uko kari gateganyijwe kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali.

Imvura yahagaritse agace ka nyuma

Ku munsi wa nyuma w’isiganwa, abakinnyi bari basigaje kuzenguruka inshuro imwe ku ntera ya kilometero 14, ariko imvura ikaze yatumye isiganwa rihagarikwa. Nyuma yo gusuzuma uko ibintu byagenze mu minsi irindwi yari imaze gukinwa, Fabien Doubey, wari wambaye umwenda w’umuhondo, yemejwe nk’uwegukanye Tour du Rwanda 2025.

Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga

Nubwo igikombe cya Tour du Rwanda 2025 cyegukanywe n’umunyamahanga, abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza muri rusange:

Nsengiyumva Shemu (Java Inovotec) yegukanye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka (Best Climber).

Munyaneza Didier yegukanye igihembo cy’amanota menshi y’intego zabaga zashyizweho (Intermediate Sprints).

Masengesho Vainqueur yegukanye igihembo cy’umunyarwanda waje imbere y’abandi, aho yabaye uwa karindwi ku rutonde rusange.

Tour du Rwanda 2025 yasize amateka akomeye mu mukino w’amagare, by’umwihariko ku bakinnyi b’u Rwanda bakomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui