Rubavu: Umukwabu wa Magendu wateje ubushyamirane hagati ya Polise n’abaturage

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 ubwo Polisi n’izindi nzego zakoraga umukwabu wo gufata magendu mu isoko ryo ku kibuga Mpuzamahanga riherereye mu Murenge wa Rubavu.
Uwamahoro Jeannette na we ati “Ubwo rero barapakira irajwigira, iruzura cyane noneho umushoferi ajyamo agiye gutwara noneho iranga isubira inyuma, abantu benshi yabangirije bamwe bapfuye.”
Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu igaragaza ko yo n’inzego zinyuranye bari mu bugenzuzi bwo kurwanya magendu, ndetse abaturage bakemera ko bafashwe n’uburakari bigatuma bamwe bagatera amabuye inzego.
Uwamahoro Jeannette ati “Bakimara kubona abantu babo bangiritse bafashe amabuye barayatera maze polisi na yo irarasa, ubwo rero inkomere bazijyanye kwa muganga natwe turahungabanye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure; yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko imodoka ya Polisi yari muri iki gikorwa yapakiye ibicuruzwa byabo ikaza gusubira inyuma ikica bamwe muri bo, akavuga ko atari ukuri ahubwo ko bagerageje kuyisunika no gutera amabuye polisi, ariko ikaza kurasa hejuru mu rwego rwo kubatatanya.
Ati “Abaturage bagerageje kurwanya inzego zari ziri muri icyo gikorwa bagamije kugira ngo babambure ibyo bicuruzwa bitemewe n’amategeko, nta modoka yahirimye ngo igwire abaturage, icyabaye ni uko abaturage bayisunitse banayitera amabuye.”
SP Karekezi Twizere Bonaventure yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ibikorwa byo kurwanya no guhangana n’inzego bitemewe, kandi ko binahanirwa n’amategeko.
Abantu 15 ni bo bafatiwe muri iki gikorwa bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi, mu gihe babiri bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba itangaza ko yafashe amabalo 20 y’imyenda yinjiye mu Randa aturutse muri Republika ya Demokarasi ya Kongo mu buryo bwa magendu.

