U Rwanda rwahaye inzira runaherekeza ingabo za SADC ziva muri RDC

U Rwanda rwahaye inzira runaherekeza ingabo za SADC ziva muri RDC

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatangaje ko iki gihugu kirimo guha inzira no guherekeza imodoka z’ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byazo “zirimo kuva mu burasirazuba bwa DR Congo zerekeza muri Tanzania ziciye mu Rwanda”.

Amashusho menshi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa kabiri, yerekana imodoka zitwaye ibikoresho bya gisirikare zambuka umupaka wa Petite Barrière uri hagati y’imijyi wa Goma na Gisenyi mu Rwanda, n’ayandi zitambuka mu mijyi ya Musanze na Kigali.

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo, SADC, mu Ukuboza 2023 wohereje izi ngabo mu butumwa bwiswe SAMIDRC, gufasha ingabo za leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23.

Imirongo y’imodoka zitwaye ahanini ibikoresho bya gisirikare yaturutse mu burengerazuba bw’u Rwanda ku mupaka iherekejwe kandi irindiwe umutekano n’imodoka z’ingabo z’u Rwanda, yerekeza ku mupaka w’iburasirazuba wa Rusumo ku ntera ya 320km, mbere yo kwambuka yinjira muri Tanzania.

SADC nta cyo ratangaza ku gucyura izi ngabo zimaze amezi zikambitse mu bigo biri i Goma no mu nkengero zayo ahitwa Mubambiro nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23 zo zigashyira intwaro hasi.

Radio Okapi yo muri DR Congo yemeza ko ingabo za SAMIDRC zatangiye kuva mu mujyi wa Goma ku wa kabiri ziciye mu Rwanda.

Ubusanzwe, ubutumwa bw’izi ngabo bugizwe n’izavuye mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Umubare nyawo wazo ntabwo uzwi neza, gusa abasesenguzi bamwe bavuga ko zibarirwa mu bihumbi.

Hagati mu mwaka ushize, umuryango wa SADC, watangaje ko uyu mutwe w’ingabo zawo muri DR Congo ugiye gukora ibitero ufatanyije n’ingabo za leta, byo “kurangiza inyeshyamba za M23 no kugarura amahoro n’umutekano”.

Umutwe wa M23  ONU, Kinshasa n’ibihugu by’iburengerazuba byemeza ko ufashwa n’u Rwanda, ibyo rwo ruhakana waje gufata imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka, izi ngabo za SAMIDRC zishyira intwaro hasi zihagarika imirwano, ibigo zirimo bicungwa na M23.

Hagati mu kwezi gushize, abakuru b’ibihugu bigize SADC bumbumvikanye kurangiza ubutumwa bw’ingabo z’uyu muryango w’ibihugu muru DR Congo no kuzicyura.

Ku ifoto yo muri Gashyantare(2) 2024, abasirikare b’ingabo za SADC bari kugenda mu modoka mu mujyi wa Goma iruhande rw’abantu barimo bahunga imirwano y’i Sake muri teritwari ya Masisi

PHOTO/ EPA

 Ku ifoto yo muri Gashyantare(2) 2024, abasirikare b’ingabo za SADC bari kugenda mu modoka mu mujyi wa Goma iruhande rw’abantu barimo bahunga imirwano y’i Sake muri teritwari ya Masisi

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, umutwe wa AFC/M23 n’umuryango wa SADC bumvikaniye i Goma ko izi ngabo zigiye gusubira iwabo “n’intwaro zazo n’ibikoresho zigasiga intwaro zose za FARDC [ingabo za leta ya DRC] n’ibikoresho bya FARDC zifite”.

Gusa tariki 12 z’uku kwezi kwa Mata AFC/M23 yashinje izi ngabo za SADC uruhare mu bitero byabereye mu mujyi wa Goma, ndetse usaba ko “zitaha ako kanya”.

Uyu mwuka mubi usa n’uwahagaritse ubwumvikane impande zombi zari zagiranye mu kwezi gushize bwari burimo n’ingingo ko “SADC izafasha gusana ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu korohereza ingabo za SAMIDRC kuhava”.

Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, avuga ko ingabo za SAMIDRC muri DR Congo zakomeje kuba “ikintu kizambya aya makimbirane”, ko “gutangira kugenda [kwazo] ari intambwe nziza mu gushyigikira umuhate w’amahoro urimo kuba”.

Leta ya Kinshasa na SADC bo nta cyo baravuga ku gutangira kuvana ingabo za SAMIDRC i Goma.

Abasirikare nibura 19 bo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania barishwe ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, muri Mutarama (1) uyu mwaka.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *