Muhanga: Ushinzwe amasomo muri G.S Kabgayi B yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 29 Mata 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B ruherereye mu karere ka Muhanga, akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha.
Amakuru avuga ko uyu Préfet des études witwa Mitsindo Gaëtan yatawe muri yombi nyuma yuko bamwe mu banyeshuri bo kuri ririya shuri bamushinje gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abanyeshuri batandukanye, barimo n’umwe wari waje kwimenyereza umwuga.
Abatanze ubuhamya bavuga ko babimenyesheje inzego zikuriye iri shuri, kugeza ubwo Mitsindo yemeye icyaha ashinjwa ndetse agisabira imbabazi abishyize mu nyandiko, ariko ntiyakurikiranwa n’Inzego z’Ubugenzacyaha.
Muri ubu buhamya, abahohotewe bavuga ko hari abo yasambanyaga abandi akabasoma ndetse hakaba bamwe akorakora gusa nkuko Bwiza yabyanditse ari nayo dukesha iyi nkuru.
Amakuru kandi avuga ko hari umunyeshuri w’umuhungu wigana n’abakobwa Mitsindo Gaëtan yahoraga asohora, kugira ngo adakurikirana abanyeshuri bagenzi be ahohotera.
Hagati aho bamwe mu bakorana n’uriya Préfet bavuga ko batahakana cyangwa ngo bemeze ibimuvugwaho, kuko hari hashize igihe bihwihwiswa ko ahohotera abanyeshuri.
Umuyobozi wa GS Kabgayi B, Frère Nsabimana Jean Baptiste, yemeje ko abakozi ba RIB bageze kuri ririya shuri mu gitondo bakamubwira ko bashaka Mitsindo Gaëtan, mbere yo kumutwara.