Abamotari bagabanyirijwe amande bongererwa n’igihe bayishyuriragaho

Ni imwe mu myanzuro yemerejwe mu nama yahuje abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2025.
Iyi nama y’abamotari yateranye hagamijwe kwiga ku bibazo bahura na byo mu muhanda, byaba iby’umutekano, kubahiriza amategeko n’ibindi bibabuza gukora neza ngo biteze imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yabwiye aba bamotari ko guhera uyu munsi kwishyura amande y’ibihano azajya atangwa bitarenze iminsi 30 aho kuba itatu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko binyuze mu itegeko rishya rigenga ibihano ku makosa yo mu muhanda, mu bihano abamotari bahabwaga bakoze amakosa yo mu muhanda ntawe uzongera gucibwa amande arenga ibihumbi 10 Frw, avuye ku bihumbi 25 Frw.
Ni inama yabaye nyuma y’iminsi abamotari bagaragaza imbogamizi z’amafaranga bacibwa mu gihe bakoze amakosa, bavuga ko nta terambere bageraho mu gihe bakora, ayo binjije bakayishyura amande.




