Abanyarwanda batuye muri Hungariya babonye Ambasade

Abanyarwanda batuye muri Hungariya babonye Ambasade

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yafunguye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda i Budapest, umurwa mukuru wa Hongiriya.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Gicurasi 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó n’abandi bayobozi batandukanye.

Ambasade y’u Rwanda muri Hongiriya, yafunguwe mu buryo bwemewe mu mwaka wa 2024, iyobowe na Amb. Margueritte Francoise Nyagahura.

Iyi ambasade ni imwe mu nzego nshya z’ingenzi zigamije guteza imbere dipolomasi n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’amahanga, ikaba indi ntambwe ikomeye mu kongera ububasha n’uruhare rw’u Rwanda mu mubano mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abayobozi bimpande zombi, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye agaciro k’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Hongiriya, avuga ko umubano ibihugu byombi bifitanye ari inkingi y’iterambere rusange.

Ati “U Rwanda rwubaha kandi rwishimira cyane umubano warwo na Hongiriya. Intego ni ukuyijyana ku yindi ntera, by’umwihariko mu gushishikariza ishoramari ry’abikorera. Dutegereje gukomeza kubaka kuri ubu buryo bwiza bw’imikoranire: kongera ubufatanye, ubucuruzi, ishoramari, ndetse no gusangira intsinzi hagati y’abaturage bacu bombi,”

Ifungurwa ry’iyi ambasade ritezweho gufasha mu kurushaho kunoza imikoranire hagati ya Kigali na Budapest, haba mu bijyanye n’ishoramari, uburezi, ubukerarugendo n’indi mishinga y’ubufatanye hagati y’impande zombi.

U Rwanda rukomeje urugendo rwo kongera umubare wa za Ambasade n’ibiro by’ubutumwa mu bihugu bitandukanye, nk’uburyo bwo gushimangira dipolomasi irambye ishingiye ku nyungu rusange, iterambere n’imikoranire n’amahanga.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *