Ubufaransa bwahagaritse iperereza ku byaha bya Jenoside Agathe Kanziga yari akurikiranyweho

Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda, yahagarikiwe n’ubutabera bw’u Bufaransa gukorwaho iperereza ku ruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kanziga yarari gukorwaho iperereza ku ruhare yagize mu bikorwa by’itsinda ryiswe “Akazu”, rigizwe n’abari hafi ya Habyarimana, bakekwaho kubiba urwango no gutanga amategeko yo kwica Abatutsi. Nubwo ibi birego yabihakanaga, yari amaze imyaka myinshi abikorwaho iperereza n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.
Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2025, itsinda rishinzwe iperereza ku byaha byibasiye ikiremwamuntu mu Ishami ry’Urukiko rwa Paris, ryafashe umwanzuro wo gufunga dosiye y’iperereza kuri Kanziga, ndetse uyu mwanzuro ushobora gutuma iperereza rihagarikwa burundu mu mezi ari imbere.
Muri Nzeri 2024, Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT) rwari rwasabye ko Kanziga aburanishwa ku cyaha cy’umugambi wa Jenoside. Biteganyijwe ko urubanza ruzasuzumwa mu muhezo ku wa Gatatu w’iki cyumweru n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris.
Kanziga yahungishijwe u Rwanda agera mu Bufaransa nyuma y’iminsi ibiri Jenoside itangiye mu Rwanda, ku wa 9 Mata 1994, icyo Kanziga yagiye ku busabe bw’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, wari inshuti ya hafi ya Habyarimana.
Nyuma y’imyaka isaga 14 Jenoside ihagaritswe, Imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ikirego isaba ko Kanziga akorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside no ku byaha byibasiye ikiremwamuntu.
Mu 2022 iperereza Kanziga yakorwagaho ryaje guhagarikwa ariko PNAT isaba ko ikirego gisubukurwa kubera uburemere bw’ibyaha yari akurikiranyweho.
Abacamanza baje gutangaza ko nta bimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa Kanziga muri Jenoside, ahubwo ko afatwa nk’umuntu wagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba.
Gusa, hari ubuhamya bugaragaza ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Kanziga yaba yaratanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari hafi y’urugo rwe.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rusaba ko Kanziga yoherezwa kuburanishwa mu Rwanda, cyangwa se akaburanishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa, ariko kugeza ubu ibyo byifuzo ntibyigeze byubahirizwa.