Kuryana ‘pomme’ n’igihu cyayo bigabanya ibinure bibi mu mubiri

Inyigo yakozwe ikanatangazwa muri “The American Journal of Clinical Nutrition” mu mwaka wa 2020, buvuga ko kurya imbuto ari igisubizo mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri, kuko igihe byabayemo byinshi bigira ingaruka mbi ku buzima cyane cyane ku mikorere y’umutima.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuze 40 basanzwe bafite ubuzima bwiza, “cholesterol” iringaniye mu mubiri babikeshaga kurya “pomme” 2 buri munsi kandi bakaziryana n’igishishwa (igihu) cyazo mu gihe cy’ibyumweru 8.
Inzobere mu by’imirire Eli Brecher aragira ati: “Kurya nibura “pomme” 1 ku munsi ni akamenyero ntagereranywa kuko bituma umutima ukora neza.”

“Pommes” zikunze kuboneka mu bihugu bya Aziya yo hagati by’umwihariko mu gice cya Almaty- Kazakhstan. Muri Afrika ziboneka mu bihugu nka Afrika y’Epfo, Kenya na Cameroun. Zigira amabara atandukanye ariko izikunze kuboneka ni icyatsi izindi zigatukura.
Mamedecine