Kigali: Abagore bakomeje kurikoroza k’umupasitori ubasaba gusambana mu buryo bwa videwo

Kigali: Abagore bakomeje kurikoroza k’umupasitori ubasaba gusambana mu buryo bwa videwo

Inkuru iri kuvugwa I Kigali ni uko Pasiteri yikinishije Imbere y’umugore mwiza maze aratoha nyuma yo kwinyaraho.

Umupasiteri witwa Mbarushimana Akim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, yashyizwe mu majwi nyuma y’uko abagore batatu batandukanye bamushinje ibikorwa by’ubusambanyi n’imyitwarire idakwiye ku muntu wiyita umukozi w’Imana.

Ibi byose byamenyekanye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo hatambukaga ikiganiro Live cyacishwaga kuri TikTok, kiyobowe na Godfather, cyari cyahuje Pastor Akim n’abagore bamushinja imyitwarire igayitse, barimo Gigi, Joanna

Gigi: “Yikinishirizaga kuri Video Call, Ndamubona ndatoha , nanjye ndi umuntu kandi mfite n’umubiri”.

Gigi ni umugore wabyaye ariko udafite umugabo, ni we watangiye atanga ubuhamya bwa mbere. Avuga ko yamenyanye na Pastor Akim binyuze kuri TikTok, maze uyu mupasiteri amusaba nimero ya telefone, nyuma akajya amuhamagara kuri video call.

Mu buhamya bwe, Gigi yavuze ko hari igihe Pastor Akim yamuhamagaye kuri video call agatangira kwikinisha, ibintu byamukozeho bigatuma atoha mu myanya y’ibanga. Nyuma y’icyo gikorwa ngo Gigi yasubije Pastor ko ibyo amukoze bitari byiza.

Avuga ko Pastor Akim yanamusabye amafoto yambaye ubusa, ariko akabyanga. Ngo ntiyahagarariye aho kuko nyuma uyu mupasiteri yamusabye andi mashusho arambuye, ari nako amuha isezerano ryo kumufasha mu buzima bwe.

Pastor Akim: “Ni We Wanyohereje Amashusho y’Ubwambure”.

Pastor Akim mu kwisobanura yahakanye yivuye inyuma ibyo kwikinisha imbere ya Gigi. Avuga ko ahubwo uyu mugore yamwoherereje amashusho yambaye ubusa, kandi ko yamukunze cyane ku buryo yajyaga amuhamagara kenshi.

Intambara y’amagambo hagati ya Pasitori Akim ashinjwa na Gigi kumusambanya akoresheje WhatsApp video no kwikinisha

Si Gigi gusa ushinja Pasitori Akim kumusaba kumusambanya Kuko n’umugore uzwi nka Mama Sava nawe amushinja kumwaka amafoto yambaye ubusa

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *