Bishop Gafaranga yigaramye ibyaha aregwa, asaba gukurikiranywa ari hanze

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo iperereza rikomeze, bushingiye ku bimenyetso birimo raporo z’inzego z’ibanze zigaragaza amakimbirane mu muryango we, na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.
Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha byose aregwa, ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe. Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, yemeza ko adashobora gutoroka ubutabera kandi ko atagirira nabi uwo bashyingiranywe. Umunyamategeko we yateye utwatsi ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, agaragaza ko bidakwiye gushingirwaho.
Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rukaba rugiye kwiherera no gusesengura imyiregurire y’impande zombi, hakazatangazwa imyanzuro yarwo ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Bishop Gafaranga, wamenyekanye mu biganiro bitandukanye kuri YouTube no mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyingiranywe na Annette Murava mu Gashyantare 2023, bakaba bafitanye umwana umwe.
