RDCongo: Uwahoze ari Perezida ‘Joseph Kabila’ yambuwe ubudahangarwa

RDCongo: Uwahoze ari Perezida ‘Joseph Kabila’ yambuwe ubudahangarwa

Ubutabera bwa gisirikare bwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwemerewe gutangira gukurikirana Joseph Kabila nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko imwambuye ubudahangarwa yabwaga no kuba Senateri w’ubuzima bwose.

Yahawe icyo cyubahiro hashingiwe ku ngingo iteganywa n’amategeko y’uko uwigeza kuba Umukuru w’Igihugu akava neza ku butegetsi aba Senateri ubuzima bwe bwose, kandi afite ubudahangarwa.

Kuri uyu wa Kane rero nibwo Sena ya DRC yateranye ku busabe bw’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, isuzuma kandi yemeza ko Kabila yamburwa ubudahangarwa kugira ubushinjacyaha bwa gisirikare bubone uko bumukurikirana.

Umusenateri witwa Nefertiti Ngudianza uvugira Sena ya DRC niwe waraye usomye icyemezo cya bagenzi be cyo kwambura Kabila ubwo budahangwa nyuma y’uko byemejwe na  komite y’Abasenateri 40 yari iherutse gushyirwaho.

Abasenateri 96 nibo batoye muri rusange, batanu batora Oya naho batatu batora impfabusa.

Ikinyamakuru Africa News kivuga ko ari ubwa mbere mu mateka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo uwahoze ari Umukuru w’igihugu yamburwa uburenganzira yagenerwaga n’amategeko kugira ngo akurikiranwe.

Kabila ashinjwa ibyaha birimo gushinga umutwe wa politiki na gisirikare wa AFC/M23, kugambanira igihugu no kugira uruhare mu byaha by’intambara.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *