Pasiteri yatawe muri yombi azize umugore w’abandi wapfiriye mu nzu ye

Pasiteri yatawe muri yombi azize umugore w’abandi wapfiriye mu nzu ye

Umukozi w’Imana uzwi mu mazina ya NIYONSABA Valens utuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akaba n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho urupfu rw’umugore witwa MUKESHIMANA Esther wari waturutse mu Karere ka Nyagatare akajya kumusura akaza gupfira iwe.

Uyu Mupasiteri asanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka muri uyu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu Mukozi w’Imana utuye mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi tariki 15 Kamena 2025 nyuma yuko umugore wari waje kumusura avuye mu Ntara y’Iburasirazuba apfiriye iwe.

Amakuru avuga ko uyu mukozi w’Imana yari yasuwe na nyakwigendera avuye mu Karere ka Nyagatare aho asanzwe afite urugo, ndetse uyu Mupasiteri akaba na we yarigeze kuhaba ahakorera umurimo w’ivugabutumwa, ku buryo bari basanzwe baziranye.

Ifungwa ry’uyu Mupasiteri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko uyu Mupasiteri akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu Mupasiteri wari usanzwe ari n’Umuyobozi mu Murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Uyu Mukozi w’Imana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe gukorerwa isuzuma.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake gikekwa kuri uyu Mupasiteri, giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

Sir
On 14/06/2025 saa 18h40

D: Nyaruguru
S: Ruheru
C:Kabere
V: Gambiriro

*Case:Urupfu rutunguranye*

Ahavuzwe haruguru,murugo rwa BIGIRIMANA Jean mu nzu icumbitsemo NIYONSABA Valens 42 ans(Land manager w’umurenge wa Ruheru),umudamu witwa MUKESHIMANA Esther uri mukigero cy’imyaka 35 yaje aturutse mu Karere ka Nyagatare ,umurenge wa Nyagatare ,aje gusura uyu NIYONSABA Valens nk’inshuti y’umuryango.

Uyu MUKESHIMANA Esther yaje ku munsi w’ejo ararara maze mu gitondo NIYONSABA Valens ajya ku kazi ku murenge amusize aho acumbitse agarutse asanga yikingiranye atekereza ko yaba yananiwe agasinzira,nyuma bitinze nibwo hafashwe umwanzuro wo kumena ikirahuri arakingura asanga uwo mudamu MUKESHIMANA Esther yapfuye.

Ubu umurambo uracyari Aho munzu mugihe hagitegerejwe ko RIB ihagera hagakorwa iperereza y’icyaba cyamwishe.

Thank you Sir!

Raporo y’umutekano ivuye mu nzego z’ibanze

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *