Abantu bafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko ikoranabuhanga riri mu byaborohereza kwiteza imbere

Abantu bafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko ikoranabuhanga riri mu byaborohereza kwiteza imbere

Ni ubutumwa bwagarutsweho kuri uyu wa kane, tariki ya 19/05/2025, ubwo hatangizwaga k’umugaragaro umushinga wiswe ‘Innovate 4 digijobs’, ni umushinga byitezwe ko uzafasha ibigo bitandukanye bifite imishinga ihanga udushya cyane cyane dutanga imirimo haba mu rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga.

IRIHOSE Aimable ni umuyobozi w’umuryangonyarwanda w’abantu bafite ubumuga bw’ingingo ndetse n’abakoresha amagare, atangaza ko uyu munshinga ari inkunga ikomeye kuko baramutse bahawe inkunga byafasha abantu bafite ubumuga kwikura mu bibazo bitandukanye kuko usanga ahanini baba bakeneye ubufasha kandi guhanga imirimo kwabo bigorana kubera inzitizi z’ubushobozi buke, bityo baramutse bahawe inkunga byabafasha cyane mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati : “ Uyu mushinga ni uramuka ukoranye natwe bizaba ari ibintu byiza cyane, bazaba bagiriye neza igice kinini cy’abanyarwanda cyane by’umwihariko abafite ubumuga kongera kwibona muri sosiyete bakiyumva ko ari nk’abandi nabo bagashyiramo imbaraga mu kwiteza imbere bityo babe bagera ku rwego abandi nabo bagezeho”.

Dr HABIMANA Alphonse ni umuyobozi w’ishuri rya Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy ( KETHA), avuga ko uyu mushinga uje kubafasha kunoza gahunda bakoraga yo guhugura urubyiruko.

Ati : “ Hari ibikoresho twaburaga byari bikenewe mu gutanga ubumenyingiro, uyu mushinga kandi uzatwongerera ubushobozi dushyire ku isoko abanyeshuri bafite ubumenyi buhagije”.

INEZA Aurolie ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ICT Chamber, ari nawe uri gukurikirana uyu mushinga uri mu kigo akoreramo, agaruka by’umwihariko ku cyo biteze kuri uyu mushinga mu guhanga udushya ari nako dutanga imirimo.

Ati : “ Imishinga twe turi kwifuza ni ya mishanga izakomeza mbese ikorwa mu gihe nk’icy’imyaka 5-10, ntabwo dushaka guha amafaranga umushinga uzamara amezi 2 cyangwa 3 gusa, muri make turashaka umushinga urambye kuko urubyiruko rukura vuba kandi rugahoraho buri mwaka, turashaka rero ko rukomeza kugira akazi keza kandi bafite ubumenyi koko twifuza”.

BYIRINGIRO Consolatrice uhagarariye uyu mushinga ku rwego rw’igihugu agaruka by’umwihariko ku cyo uyu mushinga witezweho ndetse n’uburyo abazawitabira bashobora kuzaba abanyamahirwe igihe bazaba begukanye izi nkunga zizatangwa kuri ibi bigo.

Ati: “ Turifuza abazaba bafite umushinga wavuye mu bitekerezo washyizwe mu bikorwa, abazatsinda muri iki gikorwa dufite tuzabafasha haba mu kubahugura ndetse no kubatera inkunga mu buryo bufatika kugirango azabashe kugera k’urugero rwiza, dufite ibihumbi 200 by’amadorari agomba kuzahabwa abatsinze kuva ku bihumbi 10 kugeza kuri 50 bitewe n’uko imishinga yabo imeze ndetse n’ubusabe bwabo”.

Ntara Alex, Umuyobozi Mukuru wa ICT Chamber, yasobanuye ko Innovate4DigiJobs ashimangira ibyavuzwe, yavuze ko ri gahunda y’amarushanwa y’ubuvumbuzi ifite intego yo guteza imbere udushya tw’ikoranabuhanga, hagamijwe gushyigikira ihangwa ry’imirimo y’ejo hazaza.

Yagize ati:“Iyi gahunda ijyanye neza n’intego za Leta za NST2 (National Strategy for Transformation Phase 2), zirimo guhanga imirimo irenga 250,000 buri mwaka, no kongerera urubyiruko ubumenyi burambye mu ikoranabuhanga.”

Byitezwe ko umushinga uzatangirira mu turere 9 ari two Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi. Aho akaba ari ho hatoranyijwe ku mpambu y’ubwinshi bw’urubyiruko no kuba harimo ibigo by’amashuri bifatwa nk’isoko y’ibitekerezo bishya.

Urubyiruko ndetse n’ibigo bifite imishinga by’umwihariko bikorera muri utwo turere twatoranyijwe, bashishikarizwa kwiyandikisha bitarenze tariki ya 27 Kamena 2025, gusaba ibikorwa binyuze ku rubuga rwa Rwanda ICT Chamber, aho bisabwa kujya mu gice cya ‘our work projects innovate4digjobs’ ubundi ubyifuza agakomeza amabwiriza.

Inama yitabiriwe n’ingeri zitandukanye cyane cyane urubyiruko, n’abayobozi b’imishinga ireberera abantu bafite ubumuga butandukanye

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *