Uwahoze ari Perezida wa Nigeria “Obasanjo” ari mu Rwanda kuganira ku bibazo by’Akarere

Uwahoze ari  Perezida wa Nigeria “Obasanjo” ari mu Rwanda kuganira ku bibazo by’Akarere

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Olusegun Obasanjo, wayoboye Nigeria baganiriye ku bibazo by’akarere, by’umwihariko ku mutekano n’imikoranire mu burasirazuba bwa Afurika.

Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena 2025, mu biro bye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame na Obasanjo wayoboye Nigeria baganiriye ku bibazo by’Akarere, by’umwihariko ku mutekano n’imikoranire mu burasirazuba bwa Afurika, ndetse banasangira ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza kubaka Afurika itekanye, ihuza abaturage bayo, kandi itekereza ku nyungu z’igihe kirekire.

U Rwanda na Nigeria bafitanye imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga, n’umutekano. Ibihugu byombi binakorana mu buryo bufatika binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse na gahunda zitandukanye z’ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi n’ishoramari.

Perezida Obasanjo, ni umwe mu bayobozi bafite uruhare runini mu gushakira amahoro no kwimakaza imiyoborere myiza muri Afurika, yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifasha gutanga umurongo w’ubufatanye buhamye mu gukemura ibibazo byugarije umugabane.

Uyu muyobozi ni umwe mu bashyizwe mu bahuza b’ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemejwe n’inama ya EAC-SADC, hagamijwe gushyira mu bikorwa ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *