Perezida wa Ukraine yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida wa Ukraine yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko yakiranye ibyishimo amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku ya 27 Kamena 2025.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Zelenskyy yavuze ko ari intambwe ikomeye mu guhagarika intambara mu Karere k’Ibiyaga bigari. Yongeraho ko iyi ntambwe ikwiye kuba urugero rw’icyizere ku Isi hose.

Yakomeje asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza kuba umuhuza w’amahoro no mu ntambara yateje akaga mu gihugu cye kuva mu 2022.

Ati” Ni ingenzi cyane guhagarika intambara no kugarura icyizere cy’ubuzima butekanye mu bice byose by’isi. Amerika igira uruhare rukomeye mu mishyikirano. Twizeye ko izabishobora no mu guhagarika intambara idafite ishingiro imaze imyaka ku butaka bwa Ukraine.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump yakiriye ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uwa RDC, i Washington, abashimira ku bw’imishyikirano yagejeje ku masezerano y’amahoro.

Trump, uherutse gusubira ku butegetsi, agenda agaragaza ubushake bwo kuba umuhuza mu ntambara ziri hirya no hino ku Isi harimo n’iyi yibasiye Ukraine.

Amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, yashimwe n’ibihugu byinshi ku Isi ndetse atanga icyizere cy’Amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida wa Ukraine yavuze ko ayo masezerano ari “urugero rwiza rwerekana ko intambara ishobora guhagarikwa iyo hari ubushake n’ubuhuza bw’ukuri.”

Perezida Zelenskyy yashimye uruhare rwa Trump mu kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na RDC

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *