Rubavu: PSF yasabye abatanga service z’Amahoteli n’Amaloji kutibagirwa agakingirizo mu byo bakora byose
Amwe mu ma hoteli n’Amroji yo mu Karere ka Rubavu akomeje kugaragaza ko imyumvire ipfuye ndetse n’umuco ushingiye kumyemerere ko bikiri mu bituma ikoreshwa ry’agakingirizo rifatwa nk’ikibazo gikomeye kubatanga service , ibituma hari abataburangura ngo babushyire ku mugaragaro ahubwo ko udukeneye bagira uburyo bwo kumufasha kutubona nko kutugurira hanze ya hoteli cyangwa Lodge hagakorwa urugendo rwo kudushaka mu mabotiki na za farumasi.
Ibi n’ibyatangarijwe itsinda ry’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubuzima by’umwihariko bibanda kuri virus itera Sida n’izindi ndwara zitandura (ABASIRWA), k’ubufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ‘PSF’, ubwo bari basuye Akarere ka Rubavu mu bukangurambaga bwo kwirebera amakuru avugwa ku bijyanye n’ikibazo cya Condom cyangwa se Agakingirizo.
Aho basanze aheshi mu mahoteli n’amaroji nta dukingirizo tw’ubuntu tuharangwa ndetse n’utwo kugura bikaba bitoroshye kutubona, dore ko udukeneye bisaba kujya kutumushakira hanze nko mu ma butiki cyangwa farumasi, bigatuma n’abadukenera bavuga ko tunabahenda kuko akenshi haba haniyongereyeho amafaranga y’urugendo rwa moto ndetse n’intumwa nayo igomba kugira icyo iryaho.
Muri iyi gahunda kandi PSF ndetse n’itangazamakuru, baganiriye n’abantu batandukanye kuri iyi ngingo yakomeje kuvugwa ku kibazo cy’udukingirizo bivugwa ko dukomeje kubura mu Karere ka Rubavu cyane cyane ahatangirwa service zishobora no kugeza abantu k’ubushake bwo gukora imibonano mpuuzabitsina.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru duhereye nko kuri KOWABUGI, iyi ni ‘Koperative Abiyemeje Guhinduka Gisenyi Muyandi’, mu yandi magambo bazwi ku mazina y‘indangamirwa; Ugiruwabo Saveline uhagarariye iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 29 barimo umugabo 1, yavuze ko bafashijwe na ‘IMRO RWANDA’ bafasha abakora uburaya muri aka Karere kubabonera condom k’ubuntu, amavuta ya ‘lubrifiat’ ku baryamana bahuje ibitsina mu rwego rwo kurushaho gufasha abantu kwirinda virus itera sida . Yanagaragaje ko nka PSF ikwiye gukomeza kubafasha kubakorera ubukanguramabaga ku miryango itandukanye, agaragaza ko mu gihe ntacyakorwa habaho akaga gakomeye na cyane ko imibare yabari kwinjira mu mwuga w’uburaya uri kwiyongera, ndetse ikibabaje akaba ari uko abari kuwujyamo biganjemo urubyiruko.
Akarere ka Rubavu ubu kabarirwamo indangamirwa cyangwa se abakora uburaya basaga 3564 gusa kuri aba ngo bo bakaba baramaze kumenya akamaro ko gukoresha agakingirizo kandi nka koperative ngo iratubabonera, ariko hakaba hari n’impungenge ku bakiri bato batadukozwa.
Abanyamakuru kandi bakomeje baganira na bamwe mu bahagariye amahotel n’amaloge umwe mu bayobozi muri imwe muri hotel zo muri aka Karere ka Rubavu, yavuze ko nta dukingirizo bagira kuri hotel yabo ko ahubwo iyo hari ugakeneye bajya kukamugurira muri butiki cyangwa kumafarumasi mu rwego rwo kumufasha kwirinda, yongeraho ko bo ubwabo nk’ubuyobozi bwa hotel bataragira igitekerezo cyo kuturangura.
Undi ukorera kuri imwe muri Loji yavuze ko nta dukingirizo bagira cyakora kuko ngo abenshi mu bakiriya babo baba bazwi ushaka gukora icyo gikorwa cy’imibonano mpuzabitsinda utakizaniye ngo ashobora kubamenyesha mbera bakaba bakamugurira hanze.
Ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’udukingirizo cyivugwa muri aka Karere ka Rubavu ahanini gishingiye ku rujya n’uruza no kuba aka karere kegeranye n’umupaka, ndetse kakaba ari n’Akarere gahuza abanyabirori bityo ko hari ubwo ushobora no kuba wagenda ijoro ushaka agakingirizo ukakabura, n’aho kabonetse kakaboneka gahenze. Cyakora ngo ku makiyosiki yagiye ashyirwaho atanga utw’ubuntu ngo si kenshi wadukenera ngo utubure n’ubwo nyine byagaragaye abadukenera baba ari benshi nanone kubera utubari twinshi tugaragara muri aka karere kandi utwinshi turimo n’indangamirwa, ngo hari abadufata bashaka kuza kutugurisha mu masaha ya nijoro aho dutangira gukenerwa cyane.

Umukozi wa PSF Bashagire Jolie, ashinzwe ubukangurambaga no gushishikaria abikorera kwirinda indwara zandura n’izitandura, yagaragaje ko impavu nyamukuru nk’urugaga rwahisemo gukorana n’itangazamakuru kandi rukajya mu karere ka Rubavu bituruka ku mpamvu nyinshi harimo nko kuba aka karere kazwiho kuba ari ak’ubukerarugendo, ndetse no kuba gahana imbibi k’umupaka n’igihugu cya ‘DRC’ (Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo) ,ibituma urujya n’uruza ruba rwinshi.
Yagize ati’’ iyi rero n’impamvu ituma hakenerwa ubukangurambaga burimo kwigisha abantu ko bagomba gushishoza kandi bakagira ubwirinzi aho nibura abakenera service ma mahoteli, za resitora loji, n’ahandi hashobora gutuma abantu bakenera gukora imibonano mpuzabitsina bakwiye kwibuka ko gukoresha condom cyangwa se prudence ari ingenzi k’ubuzima bwa buri wese”.
Yongeyeho ko ’’abantu bakwiye kumva ko ubuzima ari kintu cy’ingenzi bityo ko buri wese akwiye kuburinda”. Yasabye abanyamahoteli , abafite amacumbi yakira abantu benshi ko bakwiye guhindura imyumvire uko bategura amashuka n’ibindi byangombwa bikenerwa badakwiye no kwibagirwa udukingirizo kuberako virus itera sida ntaho yagiye.
Yanaboneyeho gusaba abantu ko badakwiye kwirara bumva ko sida itakiri ikibazo ahubwo ko ari umwanya mwiza wo gukomeza kwirinda kuko ntaho yagiye kandi yica, na cyane ko hatabayeho ubwirinzi ubuzima bwa benshi bwarusho kujya mu kaga.


One thought on “Rubavu: PSF yasabye abatanga service z’Amahoteli n’Amaloji kutibagirwa agakingirizo mu byo bakora byose”