Rubavu: Kivu Beach Festival yagarutse

Rubavu: Kivu Beach Festival yagarutse

Kivu Beach Festival ni uburyo bushya bwo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda abinkwakuzi bari tayali guhera taliki ya 3 Nyakanga!

Guhera ku italiki ya 3 kugeza 31 Kanama 2025 mu ntara y’uburengerezabu bw’URwanda hateganijwe igikorwa gikomeye kizamara hafi iminsi 41 by’umwihariko mu karere ka Rubavu hateganijwe igikorwa kinini kiswe Kivu Beach Expo & festival, cyangwa se iserukiramuco kizabera k’umucanga wa kivu public beach kizaba kirimo imyidagaduro, imurikabikorwa n’ubukerarugendo, aho cyo kizatangira taliki ya 3 kugeza taliki ya 12 Nyakanga.

Ni ibikorwa kandi biteganijwe ko bizazenguruka uturere dutanu dukora ku nkengero z’ikiyaga cya kivu muri icyo gihe Rubavu ,Rutsiro Karongi Rusizi na Nyamasheke .

Iri serukiramuco ritegurwa na YIRUNGA LTD Sosiyeti ifite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro, abariteguye bavuga ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyiza by’Urwanda byiganjemo umuco nibindi, ndetse ngo n’umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyiza by’Urwanda mu ruhando mpuzamahanga, ikindi gishimishije ngo nuko uzaba ari umwanya mwiza na cyane ko abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko aho bazabasha kwibonera bimwe mu byiza byateguwe muri iri serukiramuco.

Niki abazitabiri iri serukiramuco biteze kubona bitandukanye nibyo babonye mu rya mbere dore ko ari ku nshuro ya kabiri rigiye kuba.

Kivu Beach Festival 2025 ni ikirori cyateguwe ku nshuro ya 2 mu rwego rwo gutuma impeshyi iba umwanya wo kwidagadura no guteza imbere ubukungu bwigihugu muri rusange no kugaragaza ibyiza nyaburanga bigize uturere dutanu dukora ku kiyaga cya kivu mu ntara y’uburengerazuba.

Abazaryitabira bazabasha kwibonera
Imikino yo ku mucanga nka beach volleyball, koga no gusiganwa mu mazi. Imurikabikorwa ryo kumenyekanisha ibyo u Rwanda rukora (Made in Rwanda) nk’ubukorikori, ibiribwa, imyambaro n’ibindi.

Ibirori n’umuziki aho abahanzi bazaturuka mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bazasusurutsa abantu mu ndirimbo zigezweho n’iz’umuco gakondo.

Amarushanwa y’impano agenewe urubyiruko, hagamijwe kuzamura n’abahanzi bakizamuka.

Umuyobozi wa Yirunga Ltd, Yves Iyaremye aganira n’itangazamakuru yavuze ko iyi festival izaba itandukanye n’iyabaye mu mwaka wa 2024 kuko ubu izagera mu turere twose dukora ku kiyaga.

Yagize ati: “Iyi festival izerekana isura nshya y’Intara y’Iburengerazuba. Ni urubuga rwo guhuriza hamwe ubukerarugendo, impano, umuco n’iterambere.”

Umuco n’ubukungu biganisha ku ishoramari niyo ntego, uretse kwidagadura iri serukiramuco rifite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi n’umuco, no gukangurira abashoramari gushora imari mu bice bikikije Ikiyaga cya Kivu.

U Rwanda rwihaye intego yo kongera amahirwe y’ishoramari n’ibikorwa byunguka bikomoka ku buranga karemano bwacyo.

Ni igikorwa kandi gifite abafatanyabikorwa batandukanye biyemeje kuzamura iyi sura shya no kugaragaza ibyiza by’intara y’uburengerazuba.

Habiyaremye Constant, Umuyobozi wa Koperative KIAKA ikorera i Rubavu, avuga ko abazitabira bazerekwa bimwe mu bikoresho by’ubukorikori bakora, nk’intebe, imitako n’imipira y’amaboko kandi ngo bizaba umwanya mwiza wo kunenga abagerageza kwiyitirira ibikorwa by’ubukorikoli bitari ibyabo kuko harubwo byangiza ibikorwa bya bamwe kuruhando mpuzamahanga.

Yakomeje avuga batazitabira bagamije gucuruza ahubwo bazitabira bagamije kugaragza ubushobozi bwabo ,no kugaragaza icyizere cy’ubukorikori mu ntara y’uburengerazuba

Kivu Beach Festival 2025 yitezweho kuzamura imibereho y’abaturage, by’umwihariko abacuruzi, abanyabukorikori n’urubyiruko. Hazabaho ubucuruzi bunyuranye, amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa ndetse n’amasoko mashya ku bikorerwa imbere mu gihugu.

Festival izajya itangira saa tatu za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, buri munsi muri turiya turere twatangajwe hejuru.

Kivu Beach Festival 2025 ni umwanya mwiza wo kongera gukundisha abanyarwanda n’abanyamahanga uburanga bw’Ikiyaga cya Kivu ni ibihe byiza ku bakunda kuruhukira ku mucanga, kubaho mu bihe byiza byo kwinezeza amateka ndetse no kwidagadura mu mico itandukanye.
Ingengabihe

Rubavu taliki ya 3 kugeza talikiya 12 nyakanga kuri Public Beach,Rutsiro taliki ya 15 kugeza taliki ya 20 Nyakanga kuri boneza Public Beach, Karongi taliki ya 22 kugeza taliki ya 27 Nyakanga kuri Carnival Public beach , Rusizi taliki ya 7 kugeza taliki ya 17 kanama Rusizi Market Rusizi Beach , Nyamasheke taliki ya 20 kugeza taliki ya 31 Kanama Tyazo Market, na Ishya Beach iki gikorwa cyose kikaba zizamara iminsi igera kuri 41.

kubakenera ibindi bisobanuro banyurs kuri email:yvesyaremye@gmail.com cyangwa agahamagara kuri tel 0781000112

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *