Kigali: Imodoka zidakoresha amashanyarazi zitwara abagenzi rusange zigiye guhagarikwa
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta modoka zidakoresha amashanyarazi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizongera gukorera mu mujyi wa Kigali mu mwaka utaha wa 2026.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mayor Dusengimana Samuel ubwo bari mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali, bagaragaza imishinga mishya y’uyu mujyi izatuma urushaho gutera imbere.
Bamwe mu bafite sosiyete zitwara abantu mu Ntara no mu mujyi wa Kigali bakiriye neza izi ngamba, bavuga ko biteguye gukoresha izi modoka mu rwego rwo kujyana n’icyerekezo cy’umujyi wa Kigali.
Kompanyi ya Virunga itwara abantu mu ngendo za Kigali- Musanze, ni imwe mu zimaze hafi ibyumweru bibiri zitangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu ngendo zazo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri iyi Kompanyi, Ikomezidufashe Amani, yavuze ko biteguye kujyana n’ingamba umujyi wa Kigali wafashe.
Ati ” Kubera icyerekezo igihugu gifite twifuza ko imodoka z’amashanyarazi twazongera kugirango tugabanye imyuka ihumanya ikirere”.
Yongeyeho ko ibyiza by’izi modoka atari ukurengera ikirere gusa ahubwo ko n’amafaranga akoreshwa azagabanuka kuko ibikomoka kuri peteroli bihenze kurusha amashanyarazi.
Ati “Ukurikije amafaranga twahombaga kubera ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse, ubu igiciro kiri hasi kubera gukoresha amashanyarazi”.
Ku ruhande rw’abaturage, abakoresha izi modoka mu ngendo zabo bavuga ko zihuta mu nzira ugereranyije n’izisanzwe, bikabafasha no kugera aho bajya vuba.
Ati “Izi modoka zo zirihuta cyane, zidutwaza imizigo, kandi zifite n’imyanga yo gucomeka ho telefoni mu gihe umuriro wagushiranye.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umujyi wa Kigali ndetse no kuwujyanisha n’igihe, mu mwaka utaha nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange idakoresha amashanyarazi izongera gukorera mu mujyi wa Kigali.
Ati: “Guhera muri uyu mwaka Umujyi wa Kigali ntabwo hazongera kwinjira bisi idakoresha amashanyarazi.”
Mayor Dusengimana yasobanuye ko imodoka z’amashanyarazi zigabanya ibyuka bihumanya ikirere, ndetse zikanagabanya ikiguzi cy’amafaranga y’ingufu kuko mu gihe nk’imodoka isanzwe ishobora kunywa mazutu y’amafaranga 180,000 Frw, imodoka z’amashanyarazi zikoresha 40,000 Frw ku munsi.
Ibi kandi bijyazajyana na gahunda yo kwihutisha ingendo rusange, aho Mayor Dusengimana avuga ko kuba imodoka yakoreshaga lisansi nyinshi aribyo byatumaga irindira guhaguruka muri gare ari uko yuzuye, ariko mu gihe amashanyarazi byagaragaye ko ahendutse, imodoka zizajya zitwara abantu bitarindiriye ko ibanza kuzura, bizagira uruhare mu kwihutisha ingendo mu mujyi wa Kigali.
