Skip to content
  • Abo Turibo
  • Ibyo Dukora
  • Twandikire
  • English
  • Francais
  • Swahili
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • YouTube
  • VK
  • LinkedIn
  • Vimeo
Impuruza

Amakuru Mashya

  • Ahabanza
  • Politiki
  • Amakuru
  • Amakuru yo hanze
  • Ibidukikije
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Andi Makuru
    • Imyidagaduro
    • Ubukerarugendo
    • Ubukungu
    • Uburezi
    • Umuco
  • Home
  • 2025
  • July
  • 21
  • Icyamamare Ellen DeGeneres yimukiye mu Bwongereza kubera Trump

Icyamamare Ellen DeGeneres yimukiye mu Bwongereza kubera Trump

  • Ufitinema Aime Gerard
  • July 21, 2025
  • 0
  • Amakuru yo hanze, Ibyamamare
Icyamamare Ellen DeGeneres yimukiye mu Bwongereza kubera Trump

Ellen DeGeneres umunyamerika w’icyamamare mu biganiro kuri televiziyo yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva aho yimukiye mu Bwongereza, avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’umunsi umwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuba perezida wa Amerika.

Uyu munyarwenya wakira ibiganiro kuri televiziyo yabwiye abantu ahitwa i Gloucestershire ko ubuzima mu Bwongereza ari “bwiza kurushaho”.

Ellen yavuze ko we n’umugore we Portia de Rossi, barimo gutekereza ku gushyingirwa nanone mu Bwongereza nyuma y’uko muri Amerika hari ibikorwa byo kuvanaho uburenganzira bw’abashakana bahuje igitsina, kandi ko Amerika ikiri “ahantu hateye ubwoba ku kuba uwo uri we”.

Yavuze kandi ku birego byo gukoresha abantu nabi byatumye ikiganiro cye cyari kimaze igihe kirekire gihagarara mu 2022, yemera ko ubwe ashobora kuba “akaze cyane”, ariko ahakana amakuru yo gushuka abantu kureba inkuru zitarimo ibyo uba wababwiye ku ikubitiro (clickbait).

‘Tuzigumira hano’

Ellen yari umwe mu bantu b’izina rikomeye cyane kuri televiziyo muri Amerika mu myaka 30, kubera ikiganiro cye cyamamaye, kuyobora ibihembo bya Oscars, Grammys na Emmys n’ibindi.

Nyuma y’uko ikiganiro cye gihagaritswe, yakoze icya nyuma cyazengurutse muri Amerika mu 2024 yise final stand-up tour” maze nyuma agura inzu mu gace ka Cotswolds mu karere ka Gloucestershire mu burengerazuba bw’ Bwongereza.

Ku cyumweru ubwo yari yagiye hafi aho ku nzu y’amakinamico ya Everyman yaganiriye n’umunyamakuru Richard Bacon wamubajije niba ibivugwa ko yavuye muri Amerika kubera Trump ari byo, aramusubiza ati: “Yego”.

Ellen w’imyaka 67 yavuze ko we na De Rossi mbere bari bateguye kuzajya bamara amezi atatu cyangwa ane mu mwaka mu Bwongereza maze bagura inzu bibaza ko yajya iba “inzu y’igihe gito”.

Ikiganiro The Ellen DeGeneres Show cyatangiye mu 2003 gihagarikwa mu 2022

PHOT/GETTY IMAGES

Ikiganiro The Ellen DeGeneres Show cyatangiye mu 2003 gihagarikwa mu 2022

Avuga ko bageze muri ako gace umunsi umwe mbere y’amatora ariko nyuma bakahakunda bakiyemeza no kuhaguma.

Ku mbuga nkoranyambaga, Ellen amaze iminsi asa n’ugaragaza bicye ku buzima bwe bushya muri aka gace k’icyaro, mu mashuho yerekana urwuri rwe rurimo intama – nubwo ubu ngo yazigurishije kuko zahoraga zicika zikagenda.

Ati: “Ni byiza rwose, ntabwo tumenyereye kubona ubu bwoko bw’ibyiza. Ibyaro n’imijyi mito n’inyubako zaho – ibintu byose ubona ari byiza kandi ni ubuzima bworoheje bwo kwiberaho.

“Hasa neza. Ikintu cyose hano ni cyiza – uko inyamaswa zifatwa, abantu barubaha. Nikundira hano.

Twimukiye hano mu Ugushyingo(11), igihe kitari cyiza cyane, ariko nabonye urubura bwa mbere mu buzima bwanjye. Turishimye hano. Portia yazanye ifarashi ze hano, nanjye mfite inkoko, kandi twari dufite n’intama nk’ibyumweru bibiri”.

Kuba umutinganyi muri Hollywood biracyari ikibazo’

Muri bya biganiro bye bya nyuma, yateye urwenya rw’uburyo “yasohowe hanze mu kiganiro inshuro ebyiri” – bwa mbere ubwo yatangazaga ko ari umutinganyi mu 1997.

Ibyo byatumye abamamazaga mu kiganiro cye babihagarika ndetse na televiziyo cyanyuragaho ihagarika kucyamamaza, nk’uko yabibwiye abantu ejo ku cyumweru muri kariya gace asigaye abamo

Wa munyamakuru yamubajije niba gutangaza uwo ari we byaratumye abandi nka we babitinyuka. Ati: “Navuga ngo hoya.” Avuga ko abantu bagiye basohoka bakavuga abo ari bo buhoro buhoro kandi mu bwoba.

Avuga ko ari “icyemezo gikomeye” kidashobora buri wese, gusa ko uyu munsi ngo ibintu bisa n’aho ari byiza mu buryo bumwe ariko bibi mu bundi.

Ati: “Iyo biza kuba [ari byiza], abantu bose b’abakinnyi ba filimi nzi ko ari abatinganyi bari kuba bareruye bakabivuga, ariko ntabyo bavuga, kuko bikiri ikibazo. Abantu baracyafite ubwoba.”.

Ellen kandi yavuze ku idini rizwi nka Southern Baptist Convention rishaka kwemeza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gikuraho uburenganzira bwo gushyingira abahuje igitsina muri Amerika. Muri leta nibura icyenda zaho bamaze kuzana imishinga y’amategeko yo gukora ibi.

Ellen yavuze ko Itorero ry’Ababatista rya Amerika “ririmo kugerageza gukuraho gushyingira abahuje igitsina”. Ati: “Barimo kugerageza rwose kubihagarika mu gihe kizaza. Portia na njye turimo kubyigaho, kandi nibabikora, tuzashyingirwa hano”.

Ellen na Portia de Rossi bashakanye mu 2008 ubwo gushyingira abahuje igitsina byemerwaga n'amategeko muri leta ya California

PHOTO/ GETTY IMAGES

Ellen na Portia de Rossi bashakanye mu 2008 ubwo gushyingira abahuje igitsina byemerwaga n’amategeko muri leta ya California

Nyuma arimo gusubiza ikibazo cy’umwe mu bari aho, yagize ati: “Iyaba twari ahantu bidateye abantu ubwoba kuba abo ari bo. Iyaba twabaga muri sosiyete aho umuntu wese yemera abandi bantu n’itandukaniro ryabo.

“Mu gihe tutaragera aho, nibaza ko bigoye kuvuga ngo twateye intambwe ikomeye”.

Ellen ariko yemeza ko abakibyiruka bo badafite ubwoba cyane. Ati: “Ndatekereza rero ko abakiri bato ari bo bazatwereka inzira”.

‘Kuba ntaca ku ruhande bivuze ko ngira umwaga?’

Nyuma y’uko bamwe mu bari abakozi be bavuze ko yari umukoresha mubi, Ellen warangizaga buri kiganiro cye abwira abagikurikiye ngo “mworoherane” – mu itangazamakuru yiswe “umunyamwaga”.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bakozi batatu be birukanwe baregwa imyifatire mibi n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi ikiganiro cye cya nyuma Ellen yagitangiye asaba imbabazi.

Ellen yasobanuye ko ari umuntu utajya aca ku ruhande mu kuvuga ibintu uko biri no mu kuvugisha abakozi be, ati: “Ese ibyo bivuze ko ngira umwaga?”

Yavuze ko “bibabaje” kuvuga ko umuntu ari umunyamwaga, ko ari cyo kintu “kibi cyane wavuga ku mugore”, avuga ko ari igitutsi ku mugore kuvuga ko atoroshya, atagira umutima mwiza, adaca bugufi kandi atumvikana.

Avuga kuri iyo shusho yahawe nk’umunyamwaga, yagize ati: “Ndabyanga. Nanga kuba abantu bibaza ko uwo ari we njye kuko nzi uwo ndi we kuko ndi umuntu woroshya kandi wumva abandi”.

Ellen yavuze ko uburyo ibiganiro bye byarangiye bitari bishimishije.

Yavuze ko yakwishimira kongera gukora ibiganiro nk’ibyo yakoraga noneho akabikorera mu Bwongereza.

Gusa ati: “Ariko ubu nibaza ko abantu bari kuri za telefone cyane, cyangwa batitaye kuri televiziyo nka mbere, kuko ubu twuzuweho n’amakuru n’imyidagaduro”.

Ellen yavuze ko atazi icyo azakora ahazaza, gusa ko azitonda cyane mu guhitamo ikintu azakora.

Ati: “Ntabwo kugeza ubu ndakimenya. Ndashaka kwishima, ndashaka kugira icyo nkora. Nkunda inkoko zanjye ariko numva hari ukuntu ntafite icyo ndi gukora.”

Ufitinema Aime Gerard

Post navigation

Prev
Next

Related articles

Mkakati wa Iran wa kutumia makombora umebadilika vipi?
  • Amakuru yo hanze
  • Swahili

Mkakati wa Iran wa kutumia makombora umebadilika vipi?

  • Ufitinema Aime Gerard
  • March 10, 2026
  • 0
Kwanini Iran haijamshambulia jirani yake Uturuki licha ya kumiliki kambi za kijeshi za Marekani?
  • Amakuru yo hanze
  • Swahili

Kwanini Iran haijamshambulia jirani yake Uturuki licha ya kumiliki kambi za kijeshi za Marekani?

  • Ufitinema Aime Gerard
  • March 4, 2026
  • 0
Nyuma yo guhuzwa n’ibikorwa bitandukanye no gukorana indirimbo, Yvan Muziki yambitse Marina impeta
  • Amakuru
  • Ibyamamare

Nyuma yo guhuzwa n’ibikorwa bitandukanye no gukorana indirimbo, Yvan Muziki yambitse Marina impeta

  • Ufitinema Aime Gerard
  • February 14, 2026
  • 0
Jinsi matukio ya kuumwa na nyoka nchini India yanavyoua maelfu ya watu kila mwaka
  • Amakuru yo hanze
  • Swahili
  • Ubuzima

Jinsi matukio ya kuumwa na nyoka nchini India yanavyoua maelfu ya watu kila mwaka

  • Ufitinema Aime Gerard
  • February 3, 2026
  • 0
Tetesi za Soka Ulaya Jumanne: Rashford tayari kupunguziwa mshahara kubaki Barcelona
  • Amakuru yo hanze
  • Football
  • Swahili

Tetesi za Soka Ulaya Jumanne: Rashford tayari kupunguziwa mshahara kubaki Barcelona

  • Ufitinema Aime Gerard
  • February 3, 2026
  • 0
Ibyo wamenya kuri Brig. Gen. Godfrey Gasana, wagizwe Umupiloti wa Perezida wa Repubulika
  • Amakuru
  • Ibyamamare

Ibyo wamenya kuri Brig. Gen. Godfrey Gasana, wagizwe Umupiloti wa Perezida wa Repubulika

  • Ufitinema Aime Gerard
  • January 26, 2026
  • 0

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

https://www.impuruza.net/wp-content/uploads/2025/03/WhatsApp-Video-2025-02-27-at-9.53.17-PM.mp4

KWAMAMAZA

Amakuru aheruka

Meteo Rwanda yatanze impuruza ku baturarwanda y’imvura nyinshi ishobora kuzateza ibiza

Meteo Rwanda yatanze impuruza ku baturarwanda y’imvura nyinshi ishobora kuzateza ibiza

  • March 10, 2026
Tetesi za Soka Ulaya Jumanne: Juve wanamtaka Spence wa Tottenham

Tetesi za Soka Ulaya Jumanne: Juve wanamtaka Spence wa Tottenham

  • March 10, 2026
Mkakati wa Iran wa kutumia makombora umebadilika vipi?

Mkakati wa Iran wa kutumia makombora umebadilika vipi?

  • March 10, 2026

Izavuzweho cyane

Rubavu: PSF yasabye abatanga service z’Amahoteli n’Amaloji kutibagirwa agakingirizo mu byo bakora byose

Rubavu: PSF yasabye abatanga service z’Amahoteli n’Amaloji kutibagirwa agakingirizo mu byo bakora byose

  • June 29, 2025
Growing vegetables are trending in hillside

Growing vegetables are trending in hillside

  • November 11, 2018
Purple grapes took the fruits market

Purple grapes took the fruits market

  • November 11, 2018

Copyrights © 2025. All rights reserved.