Nyanza: Umusore w’imyaka 20 akurikiranyweho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko burinzwe mu Rwanda

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 akurikiranyweho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko burinzwe mu Rwanda

Umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho icyaha cyo gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe cyane mu Rwanda kugirango zitazacika dore ko urwego rw’ubukerarugendo ruvuga ko hasigaye mbarwa, yayikuye mu gishanga giherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yiyemera ko ari we wabikoze.

Nyagutega iyi nyoni agasobanura ko yahize uwo musambi awutegesheje umutego, awukuramo ari muzima arawica, awupfura amababa, hanyuma awujyana mu rugo ari naho yafatiwe n’ababishinzwe.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu musore akekwaho gushimuta no kwica umusambi (Grey crowned-crane), inyoni iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species), aho yabikoze tariki 09 Nyakanga 2025.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa usanzwe uzwiho gutega inyoni, yemera icyaha; agasobanura ko ari we wahize uwo musambi awutegesheje umutego, awukuramo ari muzima arawica, awupfura amababa, hanyuma awujyana mu rugo iwe ari naho yafatiwe n’abashinzwe kugenzura inyamaswa zikomye ubwo barimo bazenguruka bagenzura imibereho y’izo nyoni, bagera muri icyo gishanga bakabona imisambi ibiri gusa kandi harabagamo itatu, babaza abaturage bakababwira ko uregwa ariwe wawishe.”

Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima

Ingingo ya 56: Gushimuta, gukomeretsa gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa yo mu gasozi

Umuntu ku giti cye ushimuta, ukomeretsa, ubuza amahwemo, utwara cyangwa worora inyamaswa yo mu gasozi iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko nta ruhushya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe ahantu hakomye, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyonie shanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa yashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *