Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya

Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari muri izi nshingano kuva muri Kanama 2017.

Ni impinduka zatangajwe binyuze mu itangazo ryavuye mu Biro bya Perezida wa Repubulika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025.

Dr. Nsengiyumva yari amaze amezi atandatu ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inshingano yahawe muri Gashyantare 2025.

Mbere y’uko aba Guverineri Wungirije, Dr Justin Nsengiyumva yakoraga mu Bwongereza nk’Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu Biro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Imiyoborere n’Iterambere ry’Ibikorwaremezo birimo gari ya moshi n’imihanda kuva mu 2016.

Yanabaye kandi umukozi mu biro bishinzwe ubwiteganyirize mu Bwongereza, ndetse mbere yaho ubwo yari akiri mu Rwanda yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Mu mashuri yize afite Impamyabumenyi y’ikirenga (PhD)mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.

Dr. Edouard Ngirente, wasimbuwe, yari Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 30 Kanama 2017. Aho yari yongeye gushyirwaho muri Kanama 2024, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024.

Muri iyi myaka umunani, Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Dr. Ngirente yashyize imbere gahunda zifasha guteza imbere ubukungu, birimo ubushakashatsi bujyanye n’igihe, kuvugurura ibikorwaremezo, kongerera ireme uburezi, guteza imbere ubukerarugendo, ndetse no kuyobora ibikorwa byo guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *