Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere siporo muri Afurika
Ni ibyo yagarutseho mu ijambo rye ryo kuri uyu wa mbere, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ‘Zaria Court Kigali’, ahantu hashya hazajya habera ibikorwa by’imyidagaduro na siporo. Uyu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye muri siporo yo ku mugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye, Masai Ujiri yavuze ko Perezida Kagame ari urugero rwiza rw’umuyobozi uharanira iterambere ry’umugabane binyuze muri siporo.
Ati” Iyo uvuze icyerekezo, uvuze ubuyobozi, uvuze gukorana n’abantu, ubufatanye n’ibindi bikorwa byubaka bishobora guhuriza abantu hamwe, uwo ni Perezida Kagame. Ndashaka kumushimira. Ntekereza ko tutabivuga bihagije, nyamara nzi neza ko hari urubyiruko rwinshi kuri uyu Mugabane rufite impano muri siporo, ariko rukabura abayobozi barushyigikira.”
Masai yakomeje avuga ko Abanyafurika babona siporo nk’uburyo bwo kwinezeza no kurushanwa, aho kubibona nk’amahirwe y’ubucuruzi no guteza imbere imibereho. Ashimira Perezida Kagame kuba abona isura ya siporo nk’igice cy’ubukungu gishobora guhindura umugabane.
Ati “Nta muntu utubona. Ubona siporo nk’ikintu cyazamura ubuzima bwacu muri Afurika. Tubona siporo nk’uburyo bwo kuruhuka, tubona siporo nk’amarushanwa, ntabwo tubona siporo nk’ubucuruzi. Perezida Kagame yabonye siporo nk’ubucuruzi, nk’inzira yo kuzamura ubukungu, nk’ikintu gishobora guteza imbere ubuzima bwacu n’Umugabane wacu.”
Mu gutangiza Zaria Court, ahazaba igicumbi cya siporo, imyidagaduro n’umuco, Masai Ujiri yavuze ko iki gikorwa ari intambwe y’ingenzi mu kubaka ibikorwaremezo bifite uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’Afurika. Yavuze ko iki ari icyitegererezo gikwiye gukurikirwa n’ibindi bihugu.
Ati “Murabona iki kibuga? Iki kibuga gihuza abaturage. Aha hantu hakora indangagaciro. Ibi byose bikora ubukungu, ariko ntabwo tubyumva bihagije muri Afurika. Guhabwa aya mahirwe yo kubaka Umujyi wa Siporo, guhera kuri Arena, nyuma Stade, ndetse n’ibindi bikurikiraho… ibi ni imbaraga za siporo n’uburyo ishobora kuduhuriza hamwe.”
Yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika yishimire iterambere ryayo, ive mu guhora itaka cyangwa inenga, ahubwo igatangira kubaka no gushora imari mu bikorwaremezo bifatika.
Ati “Ibi ni icyitegererezo muri Afurika. Nyakubahwa Perezida, tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo n’abandi bose babikore. Tugiye kubahatira kubaka no gutera imbere. Ntitugomba gukomeza kunenga no gutaka ko batabikora, ibyo ni politiki mbi. Tugiye kubibaha nk’umutwaro, tubereke ko ibi bishoboka.”
Masai Ujiri yashimye uruhare rw’abagore bari muri siporo barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Claire Akamanzi.



