Perezida Kagame yavuze ko ‘ibimaze gukorwa nta karakorwa’ ko urugendo rukomeje
Yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro Icyanya cy’Ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco cya Zaria Court Kigali, aho yari kumwe n’abarimo Masai Ujiri, umushoramar Ali Dangote, n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Kagame yashimangiye ko siporo atari ibikorwa by’imyidagaduro gusa, ahubwo ari igice cy’ingenzi cy’iterambere rirambye.
Ati” Ikora byinshi [siporo] ntabwo ari ukuvuga ngo ahazaza, kandi ndatekereza ko abantu benshi hano n’ahandi barabibona. Bamaze kubona inyungu tuvuze ku mibare mu bantu babona akazi muri uru rwego rwa siporo, iyo tuvuze urugero Arena, Stade birimo kubakwa, abantu bazi ko byahaye akazi benshi.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rutazahagararira aho rugeze, ahubwo ruzakomeza gushora imari mu mikino n’ibikorwaremezo bifasha urubyiruko gukoresha impano zarwo.
Ati: “Tugomba gukomeza gutera imbere, tugakomeza kugenda. Niba ibyo dukoze bishobora gutera abandi imbaraga no hanze y’imipaka yacu, tukaba igice cy’iyo nkuru binyuze mu bufatanye, natwe biradushimisha.”
Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’abayobozi mu gushyigikira impano, nubwo we ubwe avuga ko atigeze aba umukinnyi wa siporo cyangwa umucuruzi.
Ati” Buri gihe ngomba kugira icyo nkora kandi niba nshobora kugira icyo nkora mu gufasha abashobora gukora byinshi bibabyarira inyungu n’Igihugu muri rusange, ibyo byubaka abaturage, imiryango, abantu ku giti cyabo. Rero niba nshobora kugira icyo ntanga cyahuza ibyo byose, biranshimisha.”
Yashimangiye ko kugira ibikorwaremezo nka Zaria Court Kigali bifasha urubyiruko rufite impano kuzibyaza umusaruro. “Tugomba gukomeza gushora imari muri bo byihariye, ndetse no mu bikorwaremezo bibafasha gukoresha cyangwa kugaragaza iyo mpano.”
Perezida Kagame yanashimye ibikorwa by’umuherwe Aliko Dangote abinyujije mu mushinga we wa Africa Renaissance Initiative, avuga ko ari urugero rwiza rw’uko Afurika ishobora kwihangira ibisubizo bivuye mu bushobozi bwayo bwite.


