Abafite Ubumuga i Rubavu Bahinduye Ubuzima Babikesha Ubucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo no kutabona bibumbiye muri Koperative COTTRARU bahamya ko kwishyira hamwe byabahinduriye ubuzima. Binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bakoresheje amagare, ubu bariteza imbere, batunga imiryango yabo, kandi abana babo biga batikanga ibura ry’amikoro.
Ubuzima bwahinduwe na COTTRARU

Niyonzima Obed, w’imyaka 31 utuye mu Kagali ka Mbugangari, ni umwe mu banyamuryango bishimira aho bamaze kugera. Nyuma yo gufashwa na koperative kwiga muri Kaminuza ya ULK/Gisenyi, ubu ashoboye gutunga umuryango we w’abana babiri n’umugore, ndetse amaze kugura moto imufasha mu ngendo ze.
“Koperative idufasha kubaho tudasabirije, ikadufasha kwitunga no gutunga imiryango yacu,” avuga Obed. “Ubu ubuzima bwahindutse, abana biga neza, natwe tukiteza imbere.”

Babyiruke Domitille, nawe ufite ubumuga bw’ingingo, ashimangira ko kuba muri koperative byamufashije kugira umutima wo kwigirira icyizere. Ubu abasha kwishyurira abana amashuri no kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.
“Duhera ku mafaranga twizigamiye muri koperative, nayo ikadufasha kubona inguzanyo. Abana bacu ntibahura n’ikibazo cy’amikoro mu myigire yabo,” avuga.
Koperative yahinduye isura y’ubumuga mu muryango

Niyonzima Vedaste, Umuyobozi wa COTTRARU, avuga ko kwishyira hamwe kwatumye batandukanye n’abandi bafite ubumuga basabiriza ku mihanda.
“Umuntu wacu atandukanye n’ufite ubumuga ukiri mu muhanda asabiriza. Hano turakora tugatunga imiryango yacu, abana biga neza, byose tubikesha imirimo yambukiranya imipaka,” asobanura.
Amavu n’amavuko ya COTTRARU
COTTRARU yatangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma y’imyaka, mu 2011, yahawe isura nshya ubwo Leta yasabaga abanyamuryango kwibumbira hamwe mu rwego rwo guca akajagari. Yatangijwe n’inkeragutabara (Reserve Force) ifite abanyamuryango 18 gusa n’umugabane shingiro w’ibihumbi 18 Frw bahawe na Komisiyo ya Demobilisation.
Ubu ifite abanyamuryango 94, hafi bose bafite ubumuga butandukanye barimo abamugariye ku rugamba, abamugajwe na Jenoside, impanuka, n’izindi mpamvu. Umugabane shingiro wageze hafi kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barimo kubaka inzu y’akazi y’inyungu imaze gutangwaho miliyoni zirenga 110 Frw.
Ubumuga ku isi n’imbere mu gihugu
Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 ryerekanye ko mu Rwanda hari abantu 391.775 bafite ubumuga (3,4% by’abafite hejuru y’imyaka itanu), abagore bakaba 216.826 n’abagabo 174.949. Ku rwego rw’isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko 16% by’abatuye isi bafite ubumuga, bangana na miliyari imwe.



Aimé Gérard UFITINEMA
