Abahinzi b’Ibirayi Bazahinga Basarure Badakoresheje Ubutare Bw’umuti
Ubwo umunyamakuru yasangaga umusaza MANIRAGABA Abel mu murima we aho ahinga ibirayi bya Kinigi mu Kagali ka Nyangwe, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera. Mu myaka 20 amaze ahinga ibirayi imvune zigeretseho n’ibihomboagenda ahura nazo ntibitandukanye na bagenzi be bahinga hiryano hino mu gihugu, umunyamakuru yagerageje no kumuganirizaku mbuto nshya iteganyijwe kuzahabwa umuhinzi izihanganiraimihindagurikire y’ikirere cyane ko nta n’amakuru yayo yariafite, amusubizanya ubwuzu bwinshi ko ayitegute neza cyane.
Ati: “ Oooooh ayo mahirwe se azansanga bahu? None se mwanawaa, iyo mbuto ko ngize ikibazo n’amatsiko, ubwontizatugeraho ihenze bikaba byazatuma tuyibura?!”
Ubushakatsi buri gukorwa n’Ikigo gishinzwe ubuhinzin’ubworozi, RAB, buratanga icyizere….
Indwara z’ibirayi ziri mu Rwanda abahinzi bahura nazo, ikomeye ndetse ikanagabanya umusaruro cyane ni iy’imvurakuko yangiza ibirayi ku kigero cya 60%, ndetse rimwe na rimweumuhinzi akaba yabura umusaruro burundu. Indi ya Kabiri nikirabiranya hakaba n’amavirusi agera kuri 6 ari kuzamuka cyanek’uburyo atitaweho nayo yatuma umusaruro ugabanuka.
Kugeza ubu nta butubuzi bw’imbuto yongerewe ubushobozibwo kwihanganira ikirere burakorwa kuko ubushakashatsi bukirigukorwa ariko bukaba bugeze ku cyiciro cyiza ndetse gitangaicyizere nk’uko abayobozi muri RAB babivuga.
Dr NDUWUMUREMYI Anastase, ni umushakashatsi ushinzweibirayi muri RAB, avuga ko imwe mu ngamba zo kongeraibirayi mu gihugu harimo n’uburyo bwo gutubura ku bwinshiimbuto y’ibirayi kandi igatuburwa hagendewe ku byifuzoby’abahinzi.
Ati: “ Ku gice cyacu nka RAB tuba dusabwa gutubura imbutoku bwinshi kandi tugendeye ku byifuzo by’abahinzi n’abatubuzi, tugashyira ingufu ku mbuto abaturage biyumvamo cyangwabakunze, na ba batubuzi bakabona imbuto nyinshi bityo ikagerano ku bahinzi ari nyinshi igiciro nacyo kikagabanukira umuguzi”.
Ubushakashatsi buri gukorwa bw’imbuto zongerewe ubushobozizikongerwamo n’ubudahangarwa cyane cyane ku ndwaray’imvura ni ubwoko bwa ‘Victoriya na Ndamira’, uyu muyoboziavuga ko kugeza ubu aho bigeze ari byiza kandi ko bitangaicyizere ko iyo ndwara itazongera ukund, umuhinzi azajyayihingira gusanta gutera umuti.
Ku kibazo abahinzi bibaza kijyanye n’ikirere gitandukanye mu Rwanda, hanwe hagwa imvura nyinshi ahandi hakagwairinganiye bakibaza niba iyo mbuto izayihanga k’uburyoBungana, Dr Anastase arabamara amatsiko.
Ati: “ Ubu turi gukora ubushakashatsi mu gace k’amajyaruguruahari gukorerwa igerageza muri sitasiyo ya Musanze, muri sizoni y’ubutaha 2026 A, turateganya kuzakomeza ubwobushakashatsi mu tundi duce duhinga ibirayi nka Sitasiyo yaRAB Rwerere mu Karere ka Burera, turikorere muri Sitasiyo yaRAB Nyamagabe kugirango turebe niba koko ibyo turi kubonaubu ari nako bizagaragara n’ahandi hatandukanye mu gihugu”.
Ku mpungenge z’abahinzi bafite ko iyi mbuto yazabagerahoihenze, Dr Anastase avuga ko “ Hari inzira bicamo isanzwekugirango imbuto nshya ituburwe kandi igere ku bahinzi, niukuvuga ngo iyo RAB imaze kubona imbuto nziza iyigaragarizaabahinzi n’abafatanyabikorwa hanyuma ikagera ku batubuzinabo bakayitubira ku bwinshi k’uburyo igera ku bahinzi bosekandi n’igiciro akaba ari bo ubwabo bakigiramo uruhare, kanditwibutse ko iyo imbuto yatubuwe ku bwinshi igera no kumuhinzi ihendutse cyane”.
Uyu muyobozi asaba abaturage n’abahinzi by’umwiharikokubagirira icyizere, akavuga ko biramutse bigenze neza nk’ukobabiteganyije mu mwaka utaha nko mu kwezi kwa 7 igeragezarizaba rigeze k’umusozo hagatangira icyiciro cyo gutuburaimburo no kuzigeza mu baturage bagendeye ku mategeko yaLeta n’amabwiriza ya REMA.
Ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ryakozwe n’ibigo bya RAB i Rubona mu karere ka Huye no mu ishami rya Musanze ryagaragaje ko ubu buryo bushya bw’imbuto butanga umusaruro wizewe, hatangirika ibinyabuzima by’ingenzi birimo inzuki n’utundi dukoko. Ubu abahinzi baho bishimira ko bazabona imbuto zidafite indwara, bityo bikazongera umusaruro kandi bigabanye igihombo.
Akarere ka Ruhango kazwiho ubuhinzi bw’imyumbati naho abahinzi baho nabo bakomeje kubona ubushakashatsi bugezweho ku mbuto z’imyumbati zidakomerewe n’indwara ya Kabore. Hashize imyaka ine hageragezwa imbuto nshya yongerewe ubushobozi bwo kurwanya iyi ndwara, none ubu ikigega gikurikiye ni ugutanga izi mbuto ku bahinzi ngo batangire kuzigerageza mu mirima yabo.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwemeje itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, rigena ibigenderwaho mu bushakashatsi ku bihingwa byongerewe ubushobozi. Ku mugabane wa Afurika, ibihugu 8 byamaze kwemeza gukoresha ubu buryo, birimo Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya, Etiyopiya, Malawi, Ghana, Sudani, na Eswatini.



Inkuru ya : Ufitinema Aime Gerard
