Menya akamaro ka ‘Yellow Box’ benshi bafataga nk’umutako mu muhanda
Kuri ubu yatangiriye mu gusigwa kuri Feu rouge zo mu muhanda wa Gishushu ariko akazasigwa no mu yandi masangano y’imihanda, ahakunze kugaragara umuvundo w’ibinyabiziga.
Iyi mirongo ishyirwa mu masangano y’umuhanda, igaragaza aho ikinyabiziga kitagomba guhagarara igihe cyose cyageze muri iri iyo mirongo.
Umuvugizi wa Polisi. ACP Rutikanga Boniface, yabwiye Umunota ko iyi mirongo ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kubangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo.
Yagize ati “ Bifasha guca umuvundo mu masangano y’imihanda, bifasha gusiga umwanya mu binyabiziga bijya mu bindi byerekezo byo bidafite aho bihuriye n’umuvundo uba uhari mu cyerekezo cy’indi ariko bigatanga umwanya n’ubwinyagamburiro iyo bibaye ngombwa ko abashinzwe ubutabazi bagomba gutambuka kugira ngo bakore akazi kabo neza.”
ACP Rutinga avuga kandi ko ibi bisanzwe biri mu itegeko rigenga imihanda n’imigendekere yaho.
Yongeyeho ko muri iyo mirongo atari ahantu ho guhagarara.
Ati “ Niba umuntu ageze ku murongo akabona imodoka ziruzuye, arahagarara. Za modoka zo hakurya y’imirongo iyo zimaze gustimbura nawe nibwo atsimbura. Mu yandi magambo, hariya ni ukuhanyura ugenda si ukuhahagarara. Iyo ubona ko hari impamvu ziri butume uhahagarara, ntiwinjiramo. “
Yakomeje ati “ Biriya nibwo buryo mpuzamahanga bukoreshwa kugira ngo bwibutse abantu ko aha hantu hatajya hahagararwa igihe icyo ari cyo cyose. “
Avuga ko iyi mirongo ishobora gushyira ahakunze guparika ibinyabiziga by’ubutabazi.
Ati “ Ushobora kujya nk’ahantu ku Bitaro, kwa muganga ugasanga hari iriya mirongo aho bayishyize, bivuze ko nta muntu wemerewe kuhahagarara keretse ikinyabiziga kije ari icy’ubutabazi. Ni ahantu igihe cyose kitagomba kuba hari ikintu gihari.”
Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga y’uko umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.



Ni igikorwa Polisi yatangije ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa
