Mu mukwabo watangijwe na RDB umaze gukusanya ibiryabarezi bisaga 7000

Mu mukwabo watangijwe na RDB umaze gukusanya ibiryabarezi bisaga 7000

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB rwatangaje ko rumaze gukusanya imashini zirenga ibihumbi 8,000 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, bitewe n’uko zakoreshwaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Izi mashini z’ibiryabarezi ziri gukusanywa ziri gushyikirijwe ikigo gitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Enviroserve Rwanda, kugirango bibyazwemo ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitagira ingaruka ku bantu no ku bidukikije.

Umukozi wa RDB, Habyarimana Jacques, yabwiye RBA ko guhera ubu imashini z’imikino y’amahirwe zitemewe mu baturange, cyeretse izikorera mu nzu za Casino.

Ati“ Imashini z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi ntabwo zemewe. Icyemewe gusa ni casino zemewe n’amategeko. Iki gikorwa cyo gukura ibiryabarezi mu baturage kirakomeje kandi imibare izakomeza kwiyongera.”

Avuga ko kugeza ubu ibiryabarezi birenga 8,200 bimaze gukusanywa, bingana hafi na kimwe cya kabiri cy’umubare wose uteganyijwe gukusanywa mu gihugu hose.

Ku ruhande rwa Enviroserve Rwanda, Umuyobozi w’uru ruganda, Mbera Olivier, yavuze ko ibi bikoresho iyo bisigaye mu baturage bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku bidukikije.

Ati “Hari ibikoresho bishobora kongera gukoreshwa ariko hari n’ibindi iyo ubiretse aho biri bigira ingaruka mbi ku baturage n’ibidukikije. Ni yo mpamvu tugomba kubikusanya no kubitunganya neza.”

Mbera yemeje ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gukusanywa ibiryabarezi byose byabagamo, ubu bakaba bari mu Ntara y’Iburasirazuba aho benda kurangiza gukusanya ibibarizwa yo, nyuma yaho, bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo n’izindi Ntara zisigaye.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *