Nyuma yo kwirukanwa kw’Ababiligi shishi itabona, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wabo ategerejwe mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, arateganya kuza mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo 2025.
Ikinyamakuru Libre cyo mu Bubiligi, kivuga ko azaza mu Rwanda yitabiriye Inama y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie, OIF) izabera mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda Kuwa 17 Werurwe 2025, nibwo yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
U Rwanda rwavuze ko rwafashe uwo mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Itangazo ryatangajwe icyo gihe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ryavugaga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho u Bubiligi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ugihanganye na leta ya RDCongo.
Cyakora iki gihugu kimaze iminsi kigaragaza ubushake bwo kuba umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye, harebwa uburyo wazahuka.
Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, ubwo yahuraga na Perezida Museveni ku wa 25 Mata uyu mwaka, yamusabye ko yamufasha kubahuza n’u Rwanda.
Yavuze ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’igihugu cy’ingirakamaro mu Karere kandi rukaba ruri mu mwanya mwiza wo gufatanya n’abandi mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Maxime Prévot yavuze ko uretse kuba yaje kureba Perezida Museveni nk’inararibonye ishobora gutanga igisubizo kirambye mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane yabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo, ashobora no kuba ikiraro cyo kongera kwegera u Rwanda.
Mu magambo ye bwite, Maxime Prévot yavuze ko Perezida Museveni ari uw’agaciro kuko ashobora kujya hagati y’impande ebyiri mu bibazo bya dipolomasi.
U Rwanda rushinja Ububiligi gushaka kurusibira amayira, aho iki gihugu cyari kimwe mu bisaba ko rwafatirwa ibihano.
