Nyarugenge: Polisi yerekanye abakekwaho gutema umugore

Nyarugenge: Polisi yerekanye abakekwaho gutema umugore

Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abasore batatu bafashwe amashusho batema umugore wo mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Rwampara mu mujyi wa Kigali.

Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 11 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga , yabwite itangazamakuru ko abafashwe harimo uwitwa  Gatari Edmond alias Black w’imyaka 38, Hakizimana Jacque alias Korode w’imyaka 33 na Rurangwa Jean Paul alias Mchezaji w’imyaka 40.

Aba bagizi ba nabi bakekwaho guhohotera umugore witwa Nyampinga Claudette, wari utashye iwe mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge.

ACP Rutinga asobanura ko aba bagizi ba nabi bambuye uwo mugore agakapu karimo telefoni ebyiri ndetse banamutemesha umuhoro bari bitwaje ari nako batera amabuye uje gutabara.

Polisi ivuga ko usibye gukomeretsa uwo mugore, banatemye umunyerondo witwa Maniriho Theogene wari uje gutabara.

Polisi ivuga kandi ko aba bose bari barakatiwe n’inkiko.

Umuvugizi wa Polisi ati “ Abo bose icyo bahuriyeho uko ari batatu bafunzwe muri gereza kubera ibyaha bitandukanye.”

ACP Rutikanga yahumurije Abanyarwanda, abizeza ko umutekano uhari bakwiye gutuza.

Ati “ Turizeza Abanyarwanda ko Polisi iri maso, turahari ku bw’Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange.Ubushobozi bwo kugera ku mugizi wa nabi turabufite no ku mufata turabufite.Reka mbwire abanyarwanda nti rwose batuze, polisi irahari.”

Polisi yagiriye inama abijandika mu byaha kubireka, ko bazafatwa kandi ko ntaho kwihisha bafite.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *