Igicu gikomeje kubudika mu ikipe ya Rayon sports, Uwayezu Jean Fidel na Jaques Furaha barashaka imyanya y’ubuyobozi

Igicu gikomeje kubudika mu ikipe ya Rayon sports, Uwayezu Jean Fidel na Jaques Furaha barashaka imyanya y’ubuyobozi

Benshi basigaye bibaza inyungu iba mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko amakipe menshi ahoramo induru yo kudahemba abatoza n’abakinnyi.

Amakuru azenguruka mu ikipe ya Rayon sports ni ay’uko hadutsemo itsinda ririmo gushaka gufata ubuyobozi.

Abaza ku isonga ni Uwayezu Jean Fidel wayiyoboye imyaka ine akarangiza nta mukino n’umwe yigeze atsinda Kiyovu sports, undi ni Jaques Furaha nawe wari umujyanama wa Jean Fidel.

Undi uvugwa ni Rugema Madudu wagiye kwakira ikipe ya Yanga fC igihe yarije gukina na Rayon sports muri Rayon Day.

Impungenge zatangiye kuba zose hagati mu bafana ,kuko buri tsinda rifite abariri inyuma, inkuru zigendanye n’ubuzima bw’ikipe ya Rayon sports ubukeneye wese ajya mu Nzove aho ikorera imyitozo umwe k’uwundi bemeza ko Twagirayezu Thadee yamaze kunanirwa kuyobora Rayon sports.

Kuba aribwo shampiyona igitangira harimo igicu nk’iki bizamugora cyane ko imishahara ihanitse cyane, niba abari muri Komite bareguye byerekanako harimo ikibazo.

Roger yabaye muri Komite ya Jean Fidel Uwayezu aza kwegura, ubu Roger yari visi Perezida wa kabili wa Twagirayezu Thadee, ngo yeguye kuko abonye Uwayezu Jean Fidel agarutse kandi azanye na Furaha Jaques .

Undi weguye ni Rukundo Patrick kubera igitutu Thadee yamushyiragaho.

Uhereye ibumoso, Uwayezu Jean Fidel na Furaha Jaques bigize abajyanama ba Thadee (photo Impuruza)

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *