Bafashwe batekera imitwe abagana za Banki bashaka kubarya utwabo

Bafashwe batekera imitwe abagana za Banki bashaka kubarya utwabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe agatsiko k’abagabo batatu bari bamaze iminsi bakorera ubutekamutwe abagana za banki gushaka serivisi zo kubitsa cyangwa kuvunjisha amafaranga y’amahanga.

Aba batekamutwe bafashwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa.

Nk’uko RIB ibisobanura, amayeri aba batekamutwe bakoresha, bajyaga muri banki bagahitamo umuntu usa nk’udasobanukiwe n’imikorere y’ama banki, yaba ari kubitsa, kuvunjisha cyangwa amaze kubikuza amafaranga.

RIB iti ” Umwe muri bo yahitaga amwiyegereza asa n’ushaka kumuganiriza cyangwa kumusobanuza, kugira ngo adakeka ko ari umutekamutwe, aho buri wese muri iri tsinda yabaga afite uruhare agra muri ubwo buriganya.

Umwe yigiraga nk’umuntu utamenyereye mu Rwanda ufite amadolari menshi ariko utazi neza uko yavunjishwa, undi akiyerekana nk’ushaka serivisi muri banki, undi akavuga ko nawe aje kuvunjisha, yerekana ko afite amadolari.

Bakomeza kumushuka bamubwira ko niba yabafasha kubavunjira ku giciro gito, nawe yabonamo inyungu.

Umwe akamwereka igifurumba cy’ibibapuro byaciwe neza nk’inoti z’amadolari, hejuru bagashyiraho inoti nzima y’amadorari 100, kugira ngo bigaragare nk’amadolari menshi nyakuri.

Iyo uwo bashuka abibonye, ahita yizera ko igifurumba cyose ari amafaranga y’ukuri.

Mu gihe agize impungenge, bamusaba ko yabanza akavunjisha amwe mu madolari yabo mu biro by’ivunjisha byemewe (Forex Bureau), kugira ngo yizere ko ayo bafite yujuje ubuziranenge.

Iyo yabaga yemeye, bahita bamubwira ko bafata moto bakajyana ahanu hizewe ho kuvunjisha, bagahamagara bamwe mu bamotari bafatanyije muri ubwo bujura, bagasaba uwo muntu kubaha amafaranga afite kugira ngo bamwizere nabo bakamuha ayabo kugirango abizere.

Nyuma yo kumva neza ayo afite cyangwa yagiye kubitsa, bageraga mu nzira bakamucika, aho bumvikanye ntibahagere, ndeste bari baratanze imyirondoro itandukanye n’iyo bafite mu irangamimerere, bagamije guhisha amakuru yabo.”

RIB yaboneyeho gusaba Abaturarwanda kugira amakenga igihe bagana banki bashaka serivisi zitandukanye zirimo kubitsa cyangwa kuvunjisha amafaranga y’amahanga, kuko hari ubushukanyi nk’ubu bwinshi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko aba bantu atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha nk’ibi.

Ati “Mu mwaka wa 2018, Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu mwaka wa 2023. Ubu noneho bongera gukora isubiracyaha.”

Yakomeje agira ati “Mu mwaka wa 2024, Nkurunziza John yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse wose mu gihe cy’imyaka itatu, azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya.”

RIB yasabye n’abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo kwihutira gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa kuri sitasiyo ibegereye, kugira ngo amakuru akorweho iperereza.

Dr. Murangira yasabye kandi abantu bagana banki kudahubuka, ahubwo bakajya baba maso kandi bagira amakenga igihe bahuye n’abantu baza bigize abagiraneza cyangwa babizeza inyungu zidafite ishingiro.

Yashimiye abaturage bamaze gutanga amakuru kuri ubu buriganya, ashimangira ko ayo makuru ari ingenzi kugira ngo ababukora bahanwe, bityo bikarinda abandi kugwa mu mutego wabo.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *