Kwakira ISO i Kigali, ishusho nshya y’u Rwanda nk’igicumbi cy’ubuziranenge muri Afurika

Kwakira ISO i Kigali, ishusho nshya y’u Rwanda nk’igicumbi cy’ubuziranenge muri Afurika

Mu Rwanda habereye inama ya mbere y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Igenzura ry’Ubuziranenge ku Isi (ISO), yahuje ibihugu 176 ndetse yakira abantu barenga 1000, ishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’ubuziranenge n’iterambere rirambye muri Afurika.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga izamara iminsi 4, iyi nama yahaye u Rwanda isura nshya y’igihugu cy’ubuziranenge n’ubuhanga, yerekana ubushobozi bwarwo mu gushyigikira iterambere rishingiye ku bipimo n’ubuziranenge, binyuze mu kwakira iyi nama y’ISO yabereye i Kigali.

Iyo nama yahuje inzobere, abashoramari n’abayobozi baturutse mu bihugu birenga 170, kandi yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubuziranenge muri Afurika.

Guhabwa icyubahiro cyo kwakira ISO byahinduye isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Kwakira inama y’Inteko Rusange ya ISO si igikorwa gisanzwe. Ni ubutumwa bukomeye bwerekana ko u Rwanda rufite imiyoborere ishingiye ku mucyo, umutekano, n’ubushobozi bwo gutegura inama mpuzamahanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yashimangiye ko gushyira imbere igenzura ry’ubuziranenge byafashije ubukungu bw’u Rwanda kwinjira neza mu masoko yo mu karere no ku isi yose.

Dr Nsengiyumva yagize ati: “Iki ni icyumweru cyihariye ku bihugu n’abafatanyabikorwa byo kugaragaza uburyo ubuziranenge bushobora kugira uruhare mu iterambere rirambye.”

Yongeyeho ati: “Ubuziranenge bufasha koroshya ubucuruzi, guteza imbere udushya, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, no gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije isi. Ni urufatiro rukomeye rw’iterambere rirambye.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Raymond Murenzi, yavuze ko: “Ubuziranenge bugaragara iyo habaye ikibazo. Urugero, iyo habaye ikibazo cy’abantu barwaye nyuma yo kurya ibyanduye muri hoteri, ni bwo abantu batangira gutekereza ku kamaro k’ubuziranenge. Ariko iyo hubahirijwe ubuziranenge, ibyo bibazo ntibiba, ari byo bituma ubuziranenge bufite agaciro. Ni ingenzi cyane mu kuburizamo ibibazo nk’ibi.”

Perezida wa ISO, Dr Sung Hwan Cho, yavuze ko iyi Nama y’Inteko Rusange ya ISO 2025 igamije gushimangira ubuziranenge bushobora koroshya ubucuruzi mpuzamahanga no kubaka icyizere hagati y’ibihugu binyamuryango.

Yagize ati: “Iyi nama igamije guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’ubuziranenge nk’urubuga rwo gusangira ubumenyi no gushimangira ubufatanye.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Dr Prudence Sebahizi, yakiriye abitabiriye inama, agaragaza ko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ubuziranenge nk’intwaro yo guteza imbere ubukungu no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga, yibutsa ko “ubuziranenge butagomba kuganirwaho.”

Yagize ati: “Ubuziranenge ni itegeko. Kugira ngo ibicuruzwa byawe bigere ku isoko mpuzamahanga, ugomba kwemeza ko byujuje ibisabwa by’ubuziranenge. Hari ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, ndetse n’ibishobora gutuma ibicuruzwa byawe bidakoreshwa neza. Ushobora gukora ibintu byujuje ibisabwa mu ruganda, ariko byose bigahinduka ubusa kuko iyo bigeze ku isoko mpuzamahanga, barabisuzuma bakabona bitujuje ubuziranenge.”

Inama ya ISO 2025 yahuje abahagarariye za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’amakompanyi akomeye, ibigo bishinzwe ubuziranenge, imiryango y’abarengera abaguzi, ibigo by’ubushakashatsi n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Amafoto:


 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *