Abakunzi ba Rayon Sports Barasaba Inzego Bireba Gusuzuma Imikorere ya Perezida Twagirayezu Thaddée

Abakunzi ba Rayon Sports Barasaba Inzego Bireba Gusuzuma Imikorere ya Perezida Twagirayezu Thaddée

Kigali – Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports barasaba inzego z’ubuyobozi bw’iyi kipe gusuzuma imikorere ya Perezida wayo, Bwana Twagirayezu Thaddée, bavuga ko hari ibibazo by’imicungire bishobora gushyira ikipe mu kaga k’imari no mu igenda ryayo rya buri munsi.

Amakuru aturuka mu bafana n’abakurikiranira hafi ikipe avuga ko amadeni y’ikipe ageze kuri miliyoni 366 Frw, ahanini bivugwa ko yatewe n’imikoranire n’abashoramari batandukanye n’abunganira ikipe mu bijyanye n’iby’abakinnyi. Abo bafana basaba ko urwego rw’igenzura muri Rayon Sports rwashyira ahagaragara raporo y’imicungire y’umutungo, hagamijwe kugarura icyizere n’ubumwe mu ikipe.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper, aherutse gushyira hanze ibaruwa igaragaza kutishimira imikorere ya Perezida Twagirayezu, by’umwihariko ku byerekeye kwirukana abatoza no kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’ubuyobozi. Ibi nabyo byabaye intandaro yo gusaba ko habaho isuzuma ryimbitse ku mikorere y’ubuyobozi buriho.

Abafana kandi bagaragaza impungenge z’uko abakinnyi benshi bafite amasezerano y’umwaka umwe gusa, ndetse n’uko amakuru ajyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga yagiye agurwa atagaragazwa ku mugaragaro. Abo bakunzi b’ikipe bavuga ko Rayon Sports ikwiye kwirinda kugwa mu bibazo nk’iby’ikipe ya Kiyovu Sports, yigeze gufatirwa ibihano kubera amadeni.

Amakuru atangwa n’inshuti za Twagirayezu Thadee ni avuga ko “ngo ategereje rya faranga CAF yemereye Rayon sports kuko yakinnye imikino yo guhatanira ikipe zatwaye ibikombe CAF confederation akayakubita umufuka akigendera”.

Ubwo twageragezaga kuvugisha Bwana Twagirayezu Thaddée kugira ngo atange uruhande rwe kuri ibi birego, ntiyabashije kuboneka ku murongo wa telefoni ye ndetse n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp ntibwasubijwe.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku by’izi mpungenge. Abakunzi b’iyi kipe bavuga ko bazakomeza gukurikirana iki kibazo kugira ngo ikipe yabo idasubira inyuma mu mikorere.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *