Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Munyemana gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Munyemana gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe ibyaha bya Jenoside, guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Biteganyijwe ko ku wa 22 Ukwakira, uruhande rwa Dr. Munyemana ruzatanga icyifuzo, mu gihe umwanzuro ku rubanza mu Bujurire uzatangazwa mu ijoro ryo ku wa 23 Ukwakira 2025.

Dr. Munyemana wamenyekanye nka “Umubazi wa Tumba” yahamijwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Segiteri ya Tumba mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24.

Ibyaha byahamye Dr. Munyemana birimo ibya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha.

Munyemana yahise ajuririra igihano mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire asaba kugirwa umwere mu gihe Ubushinjacyaha na bwo bwongeye kugaragaza ko akwiye guhamwa n’icyaha.

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko guhamya Dr. Munyemana ibyaha akurikiranyweho, rumusabira guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umushinjacyaha yasobanuriye Urukiko ko amategeko yo mu Bufaransa ategeka ko umuntu wishe umuntu umwe ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, iyo ugerageje kumwica ugahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Uyu mushinjacyaha yibukije ko kwica abantu benshi itegeko riteganya ko uhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu bityo ko nta kindi gihano gikwiye guhabwa Dr. Munyemana.

Ubwo Ubushinjacyaha bwamaraga gutanga icyifuzo cyabwo umugore wa Munyemana n’umwana wabo muto bavugije induru mu rukiko.

Urubanza ruzakomeza ku wa 22 Ukwakira 2025, uruhande rwa Munyemana n’abamwunganira batanga batanga icyifuzo cyabwo banavuge ku gihano basabiwe n’Ubushinjacyaha mu gihe Dr. Munyemana azavuga ijambo rya nyuma ku wa 23 Ukwakira 2025.

Nyuma yo kuburanisha urwo rubanza, inyangamugayo zaruburanishije zizajya mu mwiherero ugamije kwigira hamwe icyemezo kizafatwa kuri urwo rubanza.

Urubanza rwa Munyemana mu Bujurire rwabayemo ibintu bitandukanye birimo nk’aho abatangabuhamya bamushinje kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungirana Abatutsi muri segiteri ya Tumba bakaza kwicwa no kuyobora za bariyeri zinyuranye.

Muri uru rubanza kandi Umutangabuhamya wari wahamagajwe na Munyemana yahishuye ko yari yasabwe na nyirasenge kujya mu rukiko gutanga ubuhamya butavugisha ukuri.

Dr. Munyemana w’i Tumba

Iyahoze ari Komisiyo y’igihugu yari ishinzwe kurwanya jenoside, CNLG, yagaragaje ko Dr. Munyemana yavukiye i Mbare, Komini Musambira muri Perefegitura ya Gitarama tariki ya 9 Ukwakira 1955.

Nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yakomereje muri Kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa, yiga ibijyanye no kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Munyemana yari atuye muri Selile ya Gitwa i Tumba. Yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwahakorewe no mu bindi bice nko mu mujyi wa Butare.

Abatangabuhamya bahamije ko mu nama yayobowe na Konseye Bwanakeye François tariki ya 17 Mata 1994, Dr. Munyemana yavuze ijambo rikarishye, ati “Umwanzi aturimo. Ncumbikiye Abahutu 15 bavuye i Kigembe baje bahunga Inkotanyi zinjiriye i Burundi.”

Bavuze kandi ko mu gihe cya jenoside, Dr. Munyemana yambaraga amashara akitwaza n’icumu, nyuma aza kwitwaza imbunda. Bahamije ko yari afte urufunguzo rw’ibiro bya Segiteri ya Tumba, aho yafungiraga Abatutsi mbere yo kubica.

Dr. Munyemana avugwaho kuba inshuti magara ya Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri “Guverinoma y’Abatabazi”. Kambanda yiyemereye ko yagize uruhare muri Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu.

 

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Munyemana gufungwa burundu

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *