FERWAFA ntikozwa iby’icyifuzo cyatanzwe na APR FC

FERWAFA ntikozwa iby’icyifuzo cyatanzwe na APR FC

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryateye utwatsi APR FC yari yarisabye gusuzuma imisifurire ku mukino yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0.

Ni ibikubiye mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025.

Muri iri tangazo, FERWAFA yavuze ko nyuma y’uko komisiyo ishinzwe imisifurire isuzumye ubusabe bwa APR FC, bwo ku wa 27/10/2025, aho yasabaga gusuzuma imisifurire mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports w’umunsi wa 5 wabaye ku wa 25, igendeye ku mashusho yasanze umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino. FERWAFA yavuze ko kandi ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo byashyikirijwe abo bireba.

APR FC yari yerekanye ko itasifuriwe neza mu mukino yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0 ivuga ko umusifuzi Rulisa Patience yafashe ibyemezo bitayiha ubutabera, yanga gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y’umutiku ku maherere.

Aha kandi ngo hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka ryirengagijwe, ndetse hakaba hari coup-franc yagombaga guhabwa ariko bikarangira ihawe Kiyovu Sport. Nyuma y’uyu mukino kandi APR FCyari yihanganishije abafana ariko inerekana ko itasifuriwe neza.

Mu itangazo yashyize hanze yagize ati: ”Turabizi ko mubabaye, kandi birumvikana ntabwo twabonye umusaruro ukwiye ku mukino waduhuje na Kiyovu sports uyu munsi. Tubasabye imbabazi kandi turabizeza kwitwara neza mu mikino izakurikira”.

Yakomeje igira iti: ”Ikindi, benshi muri mwe twabonye mwagaragaje impungenge ku byemezo by’umusifuzi w’umunsi, birimo penaliti ikwiye twimwe n’ikarita y’umutuku idakwiye yahawe umukinnyi wacu.

Ni ko natwe twabibonye, gusa dufitiye icyizere inzego zitegura amarushanwa zinashinzwe abasifuzi aho twizera ko bizakurikiranwa ngo hamenyekane icyatumye tudahabwa ubutabera bukwiye. Tuzakomeza guharanira kubaha ibyishimo no kwitwara mu buryo bubahesha ishema.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *