Abafite indwara ya Psoriasis mu Rwanda barasaba kurenganurwa no gusobanurirwa neza ku ndwara yabo
Kuri uyu wa Kane, Ishyirahamwe ry’Abafite Psoriasis n’Arthrite Psoriasique mu Rwanda (RPAO) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’indwara z’uruhu mu Rwanda (RDS), ryateguye inama yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Psoriasis, yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Psoriasis n’indwara zijyana na yo.”
Psoriasis ni indwara y’uruhu iterwa n’uruhare rw’ubudahangarwa bw’umubiri (immune system), itandura, ariko ikagira ingaruka z’imibereho n’imitekerereze ku bayirwaye.

Murekatete Valentine, umukobwa umaze imyaka irenga 10 afite iyi ndwara, avuga ko yatangiye kurwara atazi icyo arwaye. Yakorewe ibipimo mu mavuriro menshi, ariko inshuro nyinshi bakamubwira ko yaba arwaye virusi itera SIDA (HIV), kubera ko batari bazi neza iyi ndwara.
Yagize ati: “Nyuma yo kuzenguruka henshi, nageze ku bitaro bya Kanombe aho bampaye ibizamini by’uruhu. Nyuma nibwo bamenye ko mfite Psoriasis. Ubu mfata imiti yo kuyigabanya, kuko ari indwara umuntu abana na yo ubuzima bwe bwose kandi ishobora kuzana n’izindi ndwara”.
Murekatete akomeza avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abafite iyi ndwara bahura na byo ari ukwimwa amahirwe n’abandi bigeretseho n’akato.
Ati: “Mu kazi aho ujya hose, hari aho bagusuzugura. Hari n’umuntu nakoreye akambwira ngo ntanduza imyenda y’abana be. Ndetse no kubona umugabo mubana biragorana kuko abantu baratwihunza no kutunena cyane”.

Perezida wa RPAO, Bwana Pierre Célestin Habiyaremye, yavuze ko iyi nama yari igamije gukangurira abaturage kumenya Psoriasis n’indwara zijyana na yo, gukangurira abantu kwivuza hakiri kare, no kugaragaza imbogamizi abafite iyi ndwara bahura na zo mu Rwanda.
Ati: “Turasaba ubukangurambaga buhoraho, cyane cyane binyuze mu itangazamakuru, kugira ngo abaturage basobanukirwe ko iyi ndwara itandura kandi ishobora kuvurwa. Ni ngombwa kurwanya ivangura no kwigisha abanyarwanda kuyakira nk’izindi ndwara zose,”

Dr Alice Amani Uwajeneza, inzobere mu ndwara z’uruhu akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abaganga b’indwara z’uruhu mu Rwanda, yavuze ko ubuvuzi bwa Psoriasis bugihura n’imbogamizi nyinshi, zirimo ubuke bw’abaganga b’inzobere n’ubushobozi buke mu kubona imiti igezweho.
Ati: “Mu Rwanda hari abaganga 13 b’inzobere mu ndwara z’uruhu, 12 bakorera mu mujyi wa Kigali, undi umwe ari mu ntara. Ubu bwiyongere bukenewe cyane kugira ngo abafite iyi ndwara bashobore kwitabwaho neza,”
Dr Alice yanasobanuye ko iyi ndwara ishobora kuba yandurira mu muryango bitewe n’imisemburo y’amaraso.
Ati: “Iyo ababyeyi bombi bafite uturemangingo tw’iyi ndwara, umwana bafite ashobora kuyandura ku kigero cya 40%. Iyo umwe ari we uyifite, amahirwe aba 20%,”
Akomeza avuga ko iyi ndwara iterwa n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bwivanga bugatera umubiri kwangiza uturemangingo tw’uruhu, bigatuma rukura vuba.
Mu byongera ubukana bwa Psoriasis harimo stress nyinshi, kunywa inzoga birenze, itabi, indwara zifata umubiri zifite umwuma, ndetse n’imiti imwe imwe.
Iyi nama yabaye nk’umusemburo wo gutangira ubukangurambaga bwimbitse bwo gusobanurira abaturage indwara ya Psoriasis, kurwanya ivangura ndetse no gushyigikira abafite iyi ndwara kugira ngo bagire ubuzima buboneye nk’abandi.
Ku rwego rw’Isi, ubushakashatsi bwerekana ko 1 mu bantu 10 bafite Psoriasis arwaye n’indwara y’agahinda gakabije, mu gihe hafi 48% bagira ibibazo byo mu mutwe n’ubwoba.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryamaze kwemera Psoriasis nk’indwara ikomeye, itandura, ibabaza, ibangamira imibereho y’abantu benshi kandi idakira, ari yo mpamvu isaba ibihugu byose gushyira imbaraga mu kuyigisha no kuyivura neza.
Amafototo:





