Amakimbirane akomeje kuvugwa muri Rayon Sports: Abayobozi bamwe bashinjwa imyitwarire itera ibibazo mu ikipe
Bimwe mu bibazo bivugwa ko byibasiye iyi kipe birimo ibyo bigaragazwa mu ihuriro rya fan base ndetse n’amakuru yaturutse mu nama yahuje Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée n’urwego rw’ikirenga ruyobowe na Paul Muvunyi.
Abaganiriye natwe bavuze ko ubuyobozi buriho bwa Twagirayezu bushinjwa imyitwarire ishingiye ku byemezo bidaciyemo inama, birimo kwirukana abatoza no gukuraho bamwe mu bayobozi batorewe n’abanyamuryango.
Mu bihe bitandukanye, Twagirayezu Thaddée yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Roberthino, ibintu byatumye Visi Perezida wa kabiri, Roger Ngoga, yegura kuri uwo mwanya. Nyuma y’aho, Visi Perezida wa mbere, Muhirwa Prosper, yandikiye Perezida ibaruwa imusaba kudakomeza icyo gikorwa, ariko aranga aragikora.
Ikindi cyagaragaye nk’ikibazo gikomeye ni uburyo amafaranga yinjiye ku munsi wa Rayon Day atigeze atangazwa ku mugaragaro, bigatuma ushinzwe umutungo, Rukundo Patrick, yegura.
Amakuru kandi avuga ko mu nama iteganyijwe kubera k’u Ruyenzi, hitezwe impinduka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, aho bivugwa ko Twagirayezu ashaka gushyiraho abandi bayobozi barimo Dr Norbert, Mushimire Jean Claude, na Furaha, usimbura Rutagambwa Martin nk’umukemurampaka
Kugeza ubu, umwanya wa CEO nturatangazwa uwo uzawugenerwa, ibintu bikomeza gutera urujijo mu bakunzi ba Rayon Sports.
Hari kandi amakuru avuga ko Twagirayezu yatsinzwe urubanza na Gatete Vincent arega gusesa amasezerano y’isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abatoza birukanywe na we kandi, ngo FIFA yafashe icyemezo kivuga ko Rayon Sports itazemererwa kugura abakinnyi kugeza muri Mutarama 2026 nibataishyura abo batoza.
Mu gihe ibi byose byiyongera ku makimbirane ari muri fan base, bamwe mu bafana banze gutanga umusanzu wabo kubera uko ibintu bihagaze muri Komite Nyobozi.
Abasesengura imiyoborere y’iyi kipe bavuga ko inama iteganyijwe kubera k’u Ruyenzi ikwiye gufata ibyemezo birambye byo kugarura ituze muri Rayon Sports, aho bamwe basaba ko hatongera gushyirwa mu myanya abantu bavugwaho guteza umwuka mubi nk’abo Twagirayezu afitanye isano ya hafi.
Amateka y’amakimbirane muri Rayon Sports
Rayon Sports ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Rwanda, ariko imyaka myinshi ishize ihora irangwa n’ibibazo by’ubuyobozi.
Guhera mu myaka ya 2000, iyi kipe yakunze kugaragaramo impinduka zidakemura ibibazo by’imbere, aho abayobozi batandukanye batandukanywaga n’amakimbirane y’inyungu, gusesagura umutungo no kutubahiriza amategeko y’ishyirahamwe.
Mu bihe bitandukanye, abakunzi b’iyi kipe bagiye bafata iya mbere mu gukemura amakimbirane, binyuze mu nama rusange cyangwa kwandika amabaruwa asaba impinduka. Ariko kenshi, ibyo byagiye bisiga umwuka mubi hagati y’abayobozi n’abafana.
Kuri ubu, ubwo hateganyijwe inama igiye kubera k’u Ruyenzi ihuza fan club zose , abafana benshi barasaba ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gucunga ikipe, bukajyana no kongera icyizere mu mikorere ya Komite Nyobozi. Abakurikiranira hafi imikino mu Rwanda bavuga ko Rayon Sports ifite abafana benshi kandi bafite ubwitange, ariko ko amahirwe yo gukomeza guhatanira ibikombe azaterwa n’uko iyi kipe ishyira imbere ubumwe n’imiyoborere isobanutse.

