Minisitiri Bizimana yanyomoje ibyo umwana Habyarimana Juvenal yatangaje

Minisitiri Bizimana yanyomoje ibyo umwana Habyarimana Juvenal yatangaje

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yatamaje umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvénal witwa Habyarimana Léon, wagerageje kweza ibikorwa bya se.

Léon avuga ko kuva mu 1973 kugeza tariki ya 6 Mata 1994 ubwo se yayoboraga u Rwanda, rwari rufite amahoro, rwubashywe n’abaturanyi, kandi ko imibereho myiza y’abaturage, uburezi, ubumwe n’ubufatanye n’akarere byari byarashyizwe imbere.

Ku muhungu wa Habyarimana, Leta y’u Rwanda iriho ubu “iri gushaka gusiba” amateka meza ubutegetsi bwa se bwasize bwanditse.

Minisitiri Bizimana yasubije Léon ko ibyo yatangaje ari ibinyoma, kuko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari ubw’igitugu, kandi ko bwakandamizaga abaturage, bigera ku rwego rwo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igisubizo Minisitiri Bizimana yahaye Léon gishingira ku ngero z’ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana kuva mbere gato y’uko ajya ku butegetsi, ubwo yari Minisitiri w’Ingabo.

Nta mahoro yari mu Rwanda

Minisitiri Bizimana yatangaje ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Werurwe 1973, Gen Maj Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Polisi, yifatanyije na Perezida Kayibanda Grégoire mu kwirukana Abatutsi mu mashuri yisumbuye na kaminuza, babambura imirimo yose bari bafite mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Ati “Ikinyamakuru Kinyamateka No. 23 yo ku wa 18 Nzeri 1973 cyahishuye ko Abatutsi bari hagati ya 1600 na 2000 bajugunywe binyuze muri iki gikorwa cya Leta cyayobowe na Kayibanda na Habyarimana cyari kizwi nka ‘Déguerpissement’.”

Yibukije Léon ko tariki ya 5 Nyakanga 1973 ubwo Habyarimana yakuraga Kayibanda ku butegetsi, yataye muri yombi abantu barenga 70 bari muri ubwo butegetsi, abafungira bunyamaswa muri Gereza ya Gisenyi na Ruhengeri, aho bari bacunzwe na muramu we, Protais Zigiranyirazo, bicwa mu ibanga batanaburanishijwe.

Ati “Kugeza uyu munsi, hashize imyaka irenga 50 ibi bibaye, imiryango y’aba bantu nta kanunu ifite ku bo yakundaga. Ntibashobora kujya mu kiriyo. Urubanza rwa Major Lizinde Théoneste rwabaye kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 26 Kamena 1985 rwahishuye ko izi mfungwa za politiki zakorewe iyicarubozo mbere yo kwicwa. Bicishijwe inzara n’inyota, baba mu twumba duto, tutagira urumuri, bakajya baterwa n’urukoko tubi.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko abakoreye izi mfungwa iyicarubozo ari abayoboye ya Gereza ya Ruhengeri, Sembagare Théodomir na Pierre-Desire Cyarahani na Joachim Ntibandeba wayoboye Gereza ya Gisenyi, kandi ko bari bahawe amabwiriza na Habyarimana.

Ati “Aba bayobozi batoteje imfungwa za politiki, bazipakira mu makamyo, bazihatira kuyora umwanda w’izindi mfungwa zikoresheje intoki zazo, baziha ibiryo batazemerera gukaraba intoki. Ubwo zahabwaga ibiryo, zahatirwaga kurya muri ubu buryo.”

Yasobanuye ko Habyarimana yafunze Kayibanda n’umugore we, Mukagatare Vérériane, babanza gufungirwa ahantu ha bonyine muri ISAR Rwerere, nyuma bajyanwa mu rugo rwabo muri Kavumu bigizwemo uruhare na muramu wa Habyarimana akaba n’umujyanama we, Colonel Elie Sagatwa.

Minisitiri Bizimana yibukije Léon ko Kayibanda n’umugore we bishwe hashingiwe ku ibwiriza rya se, amubaza ati “Aya ni yo mahoro ya so Habyarimana?”

Ihunga rya Col Kanyarengwe n’itotezwa ry’umuryango we

Mu mpera za 1979, Colonel Kanyarengwe Alexis wabaye Minisitiri w’Umutekano n’Umurimo yarahunze, ubwo yakekwagaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana.

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ubwo Kanyarengwe yari mu buhungiro, abo mu muryango we n’inshuti batotejwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bashinjwa kumwoherereza amafaranga.

Ati “Inshuti ye Bahintasi Claude na murumuna we, Sinaruhamagaye Callixte, bafungiwe iyo mpamvu mu Ukuboza 1988. Dr Sebiziga Aloys na we yafunzwe tariki ya 5 Gicurasi 1989. Muri Gashyantare 1988 na bwo yatotejwe ashinjwa kuba umuganga w’umugore n’abana ba Kanyarengwe.”

Yagaragaje ko itegeko mpanabyaha ry’u Rwanda ritahanaga umuntu woherereza amafaranga uwo mu muryango we uri mu buhungiro, ariko ko abashinjwe koherereza Kanyarengwe amafaranga bafunzwe imyaka irenga ibiri.

Ubumwe bwari inzozi

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko muri Nzeri 1973, Col Kanyarengwe yoherejwe muri Perefegitura zose kugira ngo atange ibwiriza ribuza abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwakira Abatutsi birukanywe mu mashuri no mu kazi.

Yagaragaje ko icyo gihe, Col Kanyarengwe yavuze ko Abatutsi bahunze batazemerewa gusubira mu mashuri yisumbuye, kaminuza cyangwa mu mirimo yo mu Rwanda.

Ati “Kubera iyi politiki y’ivangura, mu myaka itatu y’amashuri kuva mu 1974 kugeza mu 1977, mu banyeshuri 501 ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi, 21 gusa cyangwa se 4,19% bari Abatutsi! Na 9% bari baragenewe ntiryubahirijwe. Muri iyi myaka itatu, hari amashami atarimo Umututsi n’umwe. Icyo ni cyo gisobanuro cy’ubumwe?”

Yasobanuye ko kuva mu 1973 kugeza mu 1992, nta Mututsi wigeze ayobora imwe muri Perefegitura 10 zari mu Rwanda, kandi ko nyuma y’aho mu 1992 hashyizweho politiki y’amashyaka menshi hashingiwe ku masezerano ya Arusha, Umututsi umwe, Dr. Habyarimana Jean-Baptiste, ari we wagizwe Perefe wa Butare, na we yicwa mu gihe cya Jenoside.

Ati “Mu baminisitiri barengaga 20, Minisitiri umwe w’Umututsi ni we washyizweho, keretse mu 1987 hariho babiri: Mulindangabo Ambroise wari Minisitiri w’Igenamigambi na Ntashamaje Antoine wari Minisitiri ushinzwe imikoranire y’inzego za Leta. Muri 70 bari bagize Inteko, harimo Umututsi umwe gusa.”

Minisitiri Bizimana yibukije Léon ko ku butegetsi bwa Habyarimana, abasirikare bari barabujijwe gushakana n’abakobwa b’Abatutsi, kandi ko nta wari wemerewe gushaka urwego rw’ubutasi rutabanje gukora iperereza kugira ngo rumenye ubwoko bw’umukobwa bakundana.

Yasobanuye ko ku birenze kuba Abatutsi baragenerwaga imyanya ntarengwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, Abanyarwanda baturuka i Gisenyi no mu Ruhengeri ari bo bahabwaga imyanya hafi ya yose yo mu nzego za Leta, ku buryo zimwe muri Perefegitura zitari zifite abazikomokamo bakorera muri izi nzego.

Yagaragaje ko mu bakozi 550 Banki Nkuru y’u Rwanda yari ifite, harimo Abatutsi 54, muri 303 ba SONARWA harimo 31, muri 645 ba ONATRACOM harimo 79, muri 662 ba OCIR Café harimo 31, muri 251 ba ONAPO harimo barindwi, naho mu bakozi 354 ba OPROVIA harimo Abatutsi 41.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko mu Batutsi bari barahawe imirimo muri izi nzego, abenshi bari bafite imirimo iciriritse nko gutwara imodoka, kwandikisha imashini no gutunganya ubusitani.

Impunzi ntizahawe ikaze

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko Habyarimana yakomeje gahunda ya Kayibanda yo kubuza impunzi z’Abanyarwanda gutaha mu Rwanda, azambura uburenganzira ku mitungo zasize.

Yagaragaje ko yategetse Kanyarengwe na Bonaventure Habimana wari Minisitiri w’Ubutabera gusinya ibwiriza ryo ku wa 25 Ukuboza 1973 ribuza impunzi zahunze kuva mu 1959 gutaha, rinazimenyesha ko nta burenganzira zigifite ku mitungo zasize.

Yasobanuye ko ubwo iri bwiriza ryasinywaga, Minisitiri Kanyarengwe na Habimana bashinje impunzi guta imitungo yazo, bazimenyesha ko ari zo zikwiye kwirengera ingaruka z’icyemezo zafashe cyo guhunga.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko tariki ya 22 Gicurasi 1975 ari bwo Kanyarengwe, ashingiye ku ibwiriza rya Habyarimana, yatanze igihe ntarengwa cy’amezi abiri, cyo guteza cyamunara imitungo y’impunzi z’Abanyarwanda bigaragara ko itari “ifitiye inyungu abaturage muri rusange”.

 

Minisitiri Bizimana yatangaje ko ku butegetsi bwa Habyarimana nta mahoro n’ubumwe byari bihari.

 

Source: Igihe

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *