Mu ikipe ya Rayon sports ishyamba si ryeru: Twagirayezu Thadee yashyize mu myanya Mike Habinshuti na Kely Abraham nta matora abaye

Mu ikipe ya Rayon sports ishyamba si ryeru: Twagirayezu Thadee yashyize mu myanya Mike Habinshuti na Kely Abraham nta matora abaye

Abacyera bati: “Ko ushira isoni wa mukobwa we?! Undi ati: “Nshira izihe mwa buhungu mwe?!”. Bakunzi b’ikipe ya Rayon sports ko mwasetse Rutagambwa Martin, mukamutuka, mukamwanga ngo yafashe amafoto n’amajwi bya
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu
Thadee ku myitwarire ye igayitse, ubu noneho bihagaze bite? Harya ikipe ni iya Twagirayezu Thadee wenyine nta wundi wagiramo ijambo?

Muri make, Nyuma y’igihe gito gishize abafana ba Rayon Sports basakuje ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku mafoto n’amajwi yafashwe na Rutagambwa Martin agaragaza Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadee, mu myitwarire idahesha isura nziza ubuyobozi bwa Rayon Sports, noneho ibibazo by’imbere mu ikipe bikomeje gufata indi ntera.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, Twagirayezu Thadee yagaragaye mu Nzove aho ikipe ikorera imyitozo, ari kumwe n’abo aherutse gushyira mu myanya avuga ko basimbuye abari beguye. Icyo gikorwa cyakurikiye kuvanwaho bamwe mu bari bayoboye, barimo Ngoga Roger, wari visi perezida wa kabiri, weguye nyuma y’amakosa yavugwaga mu micungire y’amafaranga yinjiye kuri Rayon Day atigeze asobanurwa, ndetse na Rukundo Patrick, umucungamutungo weguye ku mpamvu zisa n’izo.

Abari mu gikorwa cyo mu Nzove bavuga ko Twagirayezu yerekanye abo ashyize mu myanya mishya, asobanura ko ari ugukomeza “kunoza imikorere.” Nyamara bamwe mu bamwegereye bavuze ko ibi ari “ugutegura inzira” kugira ngo mu nama y’inteko rusange iri imbere azabe afite abo yizaniye bazamushyigikira igihe haganirwa ku kweguzwa kwe.

Amakuru agera ku Impuruza.net yemeza ko bamwe mu bari ku ruhande rwe bavuze ko nyuma y’umukino wa Rayon Sports izahuramo na APR FC hazakorwa izindi mpinduka.
Mu bashobora gusimburwa harimo Muhirwa Prosper, uhabwa icyaha cyo kwitandukanya na perezida mu cyemezo cyo kwirukana umutoza Rofti, na Ngaboyicindo Robin, umunyamakuru ushinzwe itangazamakuru wavuze ko umukinnyi Bigirimana Abed akinira ku mvune. Gacinya Chance Denys nawe ngo arashinjwa “kudatanga umusanzu ugaragara,” aho bivugwa ko Furaha ari we uzamusimbura.

Komite nkemurampaka nayo iri mu nzira yo gusimburwa, aho harateganijwe isesengura rizatangazwa ku cyumweru, rikazagaragaza uburyo izo mpinduka ziteganyijwe.

Abari hafi y’ubuyobozi bwa Rayon Sports bemeza ko Kamayirese Jean d’Amour, ushinzwe imyinjirize, ari we mujyanama wa hafi wa Twagirayezu Thadee ndetse akaba ari we ugira uruhare runini mu gushyiraho abayobozi bashya. Hari n’abavuga ko Kamayirese ari we uri gukwirakwiza amakuru y’amatsinda arwanya Twagirayezu mu rwego rwo “kwigarurira ibitekerezo by’abafana.”

Umwe mu bayobozi ba fan club yagize ati:

“Twagirayezu arongera amakosa yakoze mbere. Yibagiwe ko ari Fan Base itora, atari we ubiyemeza wenyine.”

Aho ibintu bigeze, ishyamba ry’inzigo n’amakimbirane hagati y’abayobozi n’abafana ryasubiye mu ikipe ikundwa na benshi. Abasesenguzi bavuga ko umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ari wo ushobora kugaragaza aho ibintu bihagaze by’ukuri, haba ku kibuga ndetse no mu mikorere y’ubuyobozi.

Bwana Kamayirese Jean d’Amour, ushinzwe imyinjirize akaba n’umujyanama wa hafi wa Twagirayezu Thadee
Ng’uko uko byari byifashe mu Nzove

Photo: Impuruza.net

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *