Akarere ka Kamonyi karayoboye mu kugira impanuka nyinshi mu Majyepfo y’uRwanda

Akarere ka Kamonyi karayoboye mu kugira impanuka nyinshi mu Majyepfo y’uRwanda

Police y’uRwanda ivuga ko mu Karere Kamonyi kaza ku isonga mu kugira impanuka nyinshi mu Ntara y’Amajyepfo, ibi bakaba babitangaje ubwo bari mu bukangurambaga bwatangijwe muri aka Karere.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 ugushyingo 2025, Police y’uRwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe “ Turindane tugereyo amahoro” k’ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Intara y’Amajyepfo, Akarere ndetse n’abayobozi b’amahuriro y’abatwara ibinyabiziga.

Ni ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Kamonyi ahazwi cyane nko muri Bishenyi, Police y’igihugu ikagaragaza ko muri aka Karerere hakunze kugaragara impanuka nyinshi zihitana ubuzima bw’abantu, ikavuga ko ikibitera ari urujya n’uruza rw’abantu banyura muri uyu muhanda uva mu Mujyi wa Kigari werekeza mu Ntara y’Amajyepfo cyane ko muri aka Karere ka Kamonyi hagaragaramo ibikorwa remezo bigeye bitandukanye cyane cyane imodoka zipakira ibicuruzwa bigiye bitandukanye nk’imicanga n’ibindi.

N’ubwo mu butumwa bwatanzwe bureba buri wese ukoresha umuhanda asabwa kwita ku mutekano wo mu muhanda, abatwara imodoka nini cyane cyane izi zizwi nka ‘HOHO’ batinzweho maze bagenerwa ubutumwa bwihariye.

Umuyobozi wa sendika y’abatwara amakamyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Kanyangira Justin, yavuze ko abashoferi b’imodoka nini bagomba kugira ubushishozi n’ubwitonzi mu kazi kabo, kuko impanuka z’imodoka nk’izo zihitana abantu benshi.

Ati: “Ni imodoka isaba gutwara witonze, ufite ubwenge bumeze neza, ufite ubuzima bwiza kugira ngo wirinde impanuka kuko iyo ibaye yangiza byinshi kandi igatwara ubuzima bwa benshi”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragaje ko uyu muhanda ari nyabagendwa kandi ukoreshwa cyane n’ibinyabiziga bigiye bitandukanye cyane ko mu Ntara y’Amajyepfo uhuza cyane cyane n’imipaka igiye ituranye n’Uturere dutandukanye tubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo.

Ati: “ Intara y’Amajyepfo by’umwihariko uyu muhanda wa Kigali-Kamonyi-Muhanga, ni umwe mu mihanda ikoreshwa cyane ibamo urujya n’uruza rwinshi kubera ibikorwa remezo, ibikorwa by’iterambere, ubucuruzi, ubukerarugendo, ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibihugu duhana imbibi harimo n’Intara cyane cyane iy’Uburengerazubaba n’iy’amajyaruguru”.

Umuvugizi wa Police y’uRwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko iyi gahunda ya ‘Turindane tugereyo amahoro’ ari ubukangurambaga buza bushimangira ubwa ‘Tugereyo amahoro’ bwatangijwe mu mwaka wa 2019.

Ati: “ Abashoferi batwara imodoka z’ingeri zose z’ibinyabizaga bari mu muhanda, ukongeraho abanyonzi, ndetse n’abagenda n’amaguru; buri wese nadafata umwanya wo kurinda mugenzi we impanuka ngo abyumve ko hari uruhare afite rwo kudahungabanya umutekano wa mugenzi we ntaho twaba tujya”.

Umuvugizi avuga ko ari muri urwo rwego bavuze tuti “ Reka tuzane ikintu cyo kumva ko buri wese afite uruhare rwo kurinda mugenzi we bahuriye mu muhanda! Nitwubaha amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda, tukubahiriza ibyapa n’ibirango icyo bidusaba, tukongeraho ikintu cyo kwihanganirana no guhana uburenganzira ( Priorite) aho bikwiriye, bizadufasha kugerayo amahoro”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye impamvu ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ari Akarere gakunze kuberamo impanuka aho atanga imibare y’impanuka yahabereye mu gihe cy’amezi atatu ashize.

Mu mezi atatu ashize, mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka 65, muri zo 17 zibera mu Karere ka Kamonyi. Muri izi mpanuka, abantu 43 bakomerekeye muri iyi Ntara, 9 muri bo bakomerekeye muri Kamonyi. Mu bantu 53 bapfiriye mu mpanuka muri iyo Ntara, 16 bakomoka muri Kamonyi.

ACP Rutikanga yavuze ko mu gihe kitari kirekire umuhanda wa Kigali-Kamonyi-Muhanga uzaguka abantu bashobora kuvuga ko impanuka zizagabanuka nyamara Police y’uRwanda yo atari ko ibibona, akavuga ko “ Igihe imyumvire n’imyitwarire idahindutse uko umuhanda urushaho kuba mwiza bishoboka ko wanarushaho guteza ibibazo, niyo mpamvu tuzirikana ko kwigisha, kwibukiranya inshingano ari bimwe bifasha kugirango duhindure imyitwarire cyane ko impanuka nyinshi mu by’ukuri ziterwa n’imyitwarire”.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘ Turindane tugereyo amahoro’ bwatangijwe na Police y’Igihugu ariko butangirijwe mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi mukuru wa Police y’Igihugu atangaza ko buzagabanya impanuka mu muhanda anasobanura ko bureba abakoresha umuhanda bose haba abanyamaguru, abanyonzi, abamotari ndetse n’abatwara imodoka inini n’intoya.

Uretse mu Ntara y’Amajyepfo ubu bukangurambaga bwabereye muri aka Karere ka Kamonyi, ni kimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga mu kurwanya impanuka z’imodoka zigaragara hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubaka umutekano n’ubuzima bwiza kuri buri wese ukoresha umuhanda, bikaba biteganyijwe ko buzakomereza no mu tundi Turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu.

Amafoto: 

Ubukangurambaga bwatangijwe bureba buri wese ukoresha umuhanda

N’ubwo buri wese ukoresha umuhanda arebwa n’ubu bukangurambaga, hatunzwe agatoki n’abatwara ibimodoka binini
Abayobozi bashyize amatangazo y’ubutumwa ku modoka


Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igikorwa

 

Ufitinema Aime Gerard

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui