Umugabo ukekwaho gucuruza urumogi yafatiwe mu Karere ka Kamonyi

Umugabo ukekwaho gucuruza urumogi yafatiwe mu Karere ka Kamonyi

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2025, inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, zafashe umugabo w’imyaka 37 ukurikiranyweho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, nyuma yo gufatanwa ibiro birenga bibiri by’urumogi. Uwo mugabo yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Bimba.

Amakuru aturuka kuri Polisi avuga ko ukekwa yahise afungirwa kuri Polisi Station ya Runda, aho Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza kugira ngo ibyo aregwa byose bisobanuke.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage ku musanzu bkomeje kugaragara wo gutanga amakuru ku gihe, umuco ifata nk’inkingi ikomeye mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Mu butumwa bwayo, Polisi yongeye gukangurira buri wese kwirinda no guca ku ruhande ibikorwa binyuranyije n’amategeko, birimo gucuruza, gukwirakwiza, gutunda cyangwa gukoresha urumogi. Yibukije ko ibi byaha bihungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, kandi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Polisi irizeza ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu bikorwa bihungabanya umutekano, kuko intego nyamukuru ari ugukumira no kurandura burundu ibyaha bikomoka ku biyobyabwenge.

Uwafashwe afungiye kuri Polisi Station ya Runda
Ibiro bisaga bibiri by’urumogi, harimo urufunze mu dupapuro n’urundi rudafunze nibyo byafashwe

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *