Washington: URwanda na Congo baganiriye ku cyiciro cya II cy’ibikorwa byo kurandura FDLR
Leta ya Amerika yatangaje ko ku wa gatatu no ku wa kane i Washington DC hateraniye inama ya kane y’itsinda rihuriweho ryo kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati ya DR Congo n’u Rwanda, ikaganira ku cyiciro cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano yasinywe muri Kamena(6) uyu mwaka.
Izi nama zihuza itsinda ryiswe ‘Joint Security Coordination Mechanism (JSCM)’ ririmo abahagarariye DR Congo, u Rwanda, Amerika, Togo n’Ubumwe bwa Afurika zigamije gushyira mu bikorwa umugambi wo kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali hamwe n’u Rwanda kureka ingamba rwafashe z’ubwirinzi, nk’uko biri mu byumvikanyweho mu masezerano basinye.
Washington ivuga ko icyiciro cya mbere cy’inama za JSCM cyari kirimo ibikorwa byo gusangira amakuru y’ubutasi, n’amakuru ku “bikorwa bikomeje” bya leta ya DRC byo gukangurira abagize FDLR gushyira intwaro hasi bagasubizwa iwabo.
Itangazo rihuriweho ryatangajwe n’ububanyi n’amahanga bwa Amerika rivuga ko inama ya kane ya JSCM yatereranye mu minsi ibiri ishize yatangiye kuganira ku cyiciro cya kabiri cy’uyu mugambi kirimo “gushyira mu bikorwa kurandura FDLR, n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo zo kwirinda”.
Mu duce tugenzurwa na leta twa teritwari ya Walikale y’Intara ya Kivu ya Ruguru muri ibi byumweru hagiye humvikana ibikorwa byakorwaga n’ingabo za leta byo gukangurira abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi, no kwishyikiriza Monusco, bagasubizwa mu gihugu cyabo.
Muri iyi minsi abarwanyi ba FDLR babarirwa muri za mirongo n’imiryango yabo bishyikirije ingabo za MONUSCO zibasubiza mu Rwanda.
Gusa umwe mu bavugizi b’umutwe wa FDLR waganiriye na Radio RFI avuga ko badateganya gushyira intwaro hasi no gutaha, ko bashaka kuganira na leta ya Kigali
Amasezerano ya Washington ateganya ikoreshwa ry’imbaraga mu kurandura umutwe wa FDLR, gusa ntihazwi neza uko ibi bizakorwa, n’igihe bizabera. Imihate ya mbere yo gukoresha imbaraga mu kurandura uyu mutwe, yawuciye intege ariko ntiyawushenye burundu.
Abasesenguzi bavuga ko kunanirwa kuwusenya biterwa no kuba benshi mu barwanyi b’uyu mutwe bashobora kwiyoberanya nk’abasivile igihe batangiye kubahiga hakoreshejwe imbaraga, ibyo byarangira bakongera kwisuganya.
Leta y’u Rwanda ishinja iya Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR. Ibyo Kinshasa ihakana.
Ku gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe, ibi leta ya Kinshasa ibisobanura nk’ “u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo” aho ivuga ko zaje gufasha umutwe wa M23.
ONU, Kinshasa na bimwe mu bihugu by’iburengerazuba bavuga ko badashidikanya ko u Rwanda rwohereje ingabo ibihumbi gufasha umutwe wa M23. Ibi leta y’u Rwanda irabihakana.
Washington ivuga ko inama ya JSCM yishimira intambwe iherutse guterwa i Doha muri Qatar hagati ya leta ya DRC n’umutwe wa AFC/M23, kandi ko abagize JSCM “bemera inyungu ziri mu gukomeza isano ya hafi iri hagati y’inzira za Doha na Washington” mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Imirwano muri Walikale na Masisi irakomeje
Hagati aho ariko n’ubwo umuhate w’amahoro ukomeje i Doha na Washington imirwano – cyane cyane mu bice bya teritwari za Masisi, Kalehe na Walikale mu burasirazuba bwa RDC – iracyakomeje kandi ingaruka zayo zikomereye abaturage b’abasivile.
Ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi OCHA rivuga ko impunzi zirenga 10,000 ziva muri teritwari za Masisi na Kalehe zahunze imirwano yo mu byumweru bishize zahungira muri ‘groupement’ ya Waloa Loanda muri teritwari ya Walikale y’intara ya Kivu ya Ruguru.
Imirwano ikomeye ishyamiranyije umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za leta muri iyi minsi yumvikanye cyane muri teritwari ya Masisi mu gace ka Osso Banyungu na Katoyi, uduce duhana imbibi na teritwari ya Walikale.
Buri ruhande rushinja urundi ko ari rwo rutangiza ibitero no kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano bumvikanye i Doha, mu gihe bakirimo kuganira ku masezerano y’amahoro arambye.
