Emir wa Qatar ari mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda
Emir wa Qatar yageze i Kigali ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo, yakirwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe.
Ni uruzinduko rufite byinshi rusobanuye ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego za politiki, ububanyi n’amahanga ndetse n’ubucuruzi.
Muri uru ruzinduko kandi biteganyijwe ko umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani ari bugirane ibiganiro na Perezida Kagame, byibanda ku mubano w’ibihugu byombi n’izindi nzego bishobora gukoranamo.
U Rwanda na Qatar bisanganywe imikoranire mu nzego zitandukanye ziterambere zirimo ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere byumwihariko kuri sosiyeti z’indege, aho iki gihugu kinafite ukuboko mu mushinga wo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Ibihugu byombi kandi bikorana mu rwego rw’umutekano, aho ingabo za Qatar zitanga amahugurwa ku ngabo z’u Rwanda, bigakorana mu gusaranganya amakuru y’iperereza no kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga bigenda byaduka.
Ibi kandi bishimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana mu bihe bitandukanye, aho Perezida Kagame yaheruka muri iki gihugu cya Qatar, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, ubwo yari yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’imibereho y’abatuye Isi.
Qatar kandi ni iguhugu kiri kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo, aho muri Werurwe uyu mwaka, Emir wa Qatar yakiriye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa RDC, Felix Tshisekedi, iba intangiriro nziza yo gushakira umuti ibi bibazo by’umutekano biherewe mu mizi.
Emir wa Qatar yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2019, ndetse icyo gihe ku mpande zombi hasinywe amasezerano menshi arimo ubufatanye mu byerekeranye n’umuco, siporo, ubukerarugendo ndetse n’ingendo zo mu kirere.








