Richard Nick Ngendahayo yagarukanye na “Niwe Healing Concert” muri BK Arena nyuma y’imyaka 17 adataramira mu Rwanda

Richard Nick Ngendahayo yagarukanye na “Niwe Healing Concert” muri BK Arena nyuma y’imyaka 17 adataramira mu Rwanda

Richard Nick Ngendahayo ageze kure imyiteguro y’igitaramo “Niwe Healing Concert” ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Ni igitaramo kitezweho kuba kimwe mu birori bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko nyuma y’imyaka irenga 17 uyu muramyi ataramira mu Rwanda.

Nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, Ngendahayo yavuze ko iki gitaramo atagifatanye n’ibindi yakoreye mu bihe byashize. Yemeza ko kizaba intangiriro y’icyerekezo gishya mu muziki we, gishingiye ku butumwa bwubakiye ku mpinduka zagiye zibera mu mitima y’abamwumvise binyuze mu ndirimbo zigize Album “Niwe.”

Album “Niwe” yavukiye mu ndege

Ngendahayo yagarutse ku buryo album ye yavutse, avuga ko ari igitekerezo yahawe n’Imana mu buryo bw’iyerekwa ubwo yari mu ndege.

Ati: “Abamaze kujya mu ndege murabizi; hari igihe agatotsi kagutwara by’gihe gito. Ni muri ibyo bihe nagiranye n’Imana impa ubwo butumwa bukubiye mu ndirimbo zigize Album ‘Niwe’. Impamvu yabinyujije mu ndege niyo yonyine ibizi.”

Ayo masaha make yo mu kirere ni yo yabyaye ubutumwa bwaje guhindura ubuzima bwa benshi, bamwe bari bafite ibihe bikomeye bakabona ihumure rishya mu ndirimbo z’uyu muhanzi. Ni na yo mpamvu Ngendahayo yemeza ko iyi album yabaye ikirango cy’urugendo rushya arimo gutangira mu muziki.

Imyiteguro igeze kure…

Mu rwego rwo kwitegura igitaramo, Ngendahayo yagaragaje ko ibijyanye n’imyiteguro byose bigeze kure kandi biri ku kigero gishimishije, haba mu ibyina, n’uburyo bwo guseruka k’urubyiniro n’abaririmbyi be bazamufasha mu kuyobora igitaramo, abashyushyarugamba,… byose  bisa nk’ibyarangiye .

Haguma Natacha, umwe mu bategura iki gitaramo, yavuze ko bashimiye cyane itangazamakuru ryakomeje gukurikiranira hafi urugendo rwa Ngendahayo, anahamya ko “Niwe Healing Concert” riteguwe ku rwego rufatika, rishobora guha abafana uburambe budasanzwe.

Imiryango izafungurwa saa kumi z’umugoroba, mu gihe igitaramo giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri. Abaramyi René Patrick n’umugore we Tracy Agasaro bazafatanya mu kuyobora igitaramo, naho amatike akomeje kugurirwa kuri Centrika.

Si igitaramo cyo kumurika album, ni ugusoza paji no gutangira indi

Ngendahayo yavuze ko igitaramo cyo muri BK Arena kitazaba icyo kumurika album nshya, ahubwo kizaba umwanya wo gusoza ku mugaragaro urugendo rwa “Niwe” rwatumye amaramuko menshi ahinduka.

Ati: “Bizaba ari ibihe byo gufunga paji ku byo Imana yakoze binyuze muri Album ‘Niwe’, hanyuma dufungure imiryango mishya ku ya nyuma iri gutegurwa.”

Yavuze ko iki gitaramo kizaba n’umwanya wo gusohongeza abanyarwanda indirimbo nshya zizaba ziri kuri album nshya, anashimangira ko atazongera gutinda ngo abe yajya kure y’abakunzi b’umuziki we nk’uko byagenze mu myaka 17 ishize.

Igaruka mu muziki ‘Comeback’ ryitezwemo byinshi

Richard Nick Ngendahayo azaririmba zimwe mu ndirimbo zamenyekanye kuri Album “Niwe”, ariko igitaramo ubwacyo kikaba ari intangiriro y’igihe gishya mu muziki we. Nyuma yacyo, azahita atangira urugendo rwo gusangiza Abanyarwanda indirimbo nshya ziri kuri album iri gutegurwa.

Tracy Agasaro , umushyushyarugamba mu gitaramo cya ‘ Niwe’
Alain Numa, umukozi wa MTN Rwanda iti mu baterankunga b’igitaramo cya ‘ Niwe concert Hilling’
Richard Nick Ngendahayo, yijeje abakunzi be ko agarutse kndi atazongera kubatererana

Tracy Agasaro n’umugabo we Rene Patrick, bari mu bazafatanya na Richard Nick Ngendahayo muri concert ye

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *