REMA iravuga ko izuba ritakiri ikibazo i Kirehe, ahubwo ryabaye igisubizo ku bahinzi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko kuri ubu hegitari 120 zimaze gutunganywa zuhirwa hifashishijwe imirasire y’izuba, bikaba byarafashije abaturage guhinga ibihembwe byose haba mu bihe by’imvura cyangwa se iby’izuba dore ko no muri aka Karere ari ahantu hazwiho kugira izuba ryinshi cyane..

Meya w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, asobanura ko impinduka zigaragarira mu musaruro yagize ati: “Mbere umuturage yasaruraga toni 2,5 kuri hegitari y’ibigori. Ubu abuhira bakoresheje imirasire y’izuba bari gusaruza hagati ya toni 5 na 6 kuri hegitari,” .

Ntaganda Valens, ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Gicuma, Akagari ka Gasarabwayi, Umurenge wa Musaza, ni umwe mu banyamuryango ba Koperative “ Abanyamurava k’umurimo” bangana na 2080. Ni umwe mu bahinzi bahinga muri iki kibaya, avuga ko mbere yo kubona ubu buryo bwo kuhira ku gasozi no mu gishanga batabashaga kubona ibyo kurya bigatuma habaho gusuhuka kwa bamwe mu miryango kubera inzara.
Ati: “ Mu myaka ya za 2017 kugeza 2024 hano inzara yavuzaga ubuhuha, ugasanga nko mu rugo hasigaye umugabo cyangwa umugore gusa uwo bashakanye yaragiye guca inshuro cyangwa gupagasa akazagaruka nka nyuma y’icyumweru cyangwa ukwezi nabwo yabonye icyo azanira umuryango.”
Avuga ko “ Hari n’imiryango yagiye yimuka rwose ubona ko ihunze inzara cyangwa umugabo akagenda nk’ugiye guhigira umuryango we bikarangira atongeye no kugaruka inaha kundi umuntu akaba yanavuga ko inzara yagiraga uruhare rwo gutandukanya abashakanye “.
uyu muturage avuga ko abenshi baryaga rimwe ku munsi bitandukanye n’ubu basigaye barya kabiri kabiri ku munsi kandi basagurira n’amasoko,”

Mbarushimana Vincent nawe ni umuturage wa Gicuma cyokoze we kubera ko nta sambu afite ari agapariseri gusa k’ubuso buto cyane nabwo burimo akazu, ntabwo ari muri Koperative ariko avuga ko ibyiza abaturanyi be babonye nawe abiriraho.
Ati: “Uyu mushinga waje ari nk’igisubizo kuri benshi, bampa akazi nanjye nkashobora kugira icyo nkuramo haba igitunga umiryango ndetse no kwiteza imbere muri rusange”.
Mbarushimana asaba Leta cyangwa se ubuyobozi bw’umushinga wa LDCF-3 kongera ibikorwa no mu bindi bice kuko n’iyo urebye umusaruro wabo usanga harimo itandukanirizo rinini cyane, bamwe bareza abandi inyaka ikumira mu mirima kubera izuba ryinshi.
Mu gihe abakoresha uburyo bwo kuhira bakoresheje imirasire y’izuba bamaze kubona umusaruro mwiza, mu yindi mirima itarahabwa ubu bufasha imyaka yatangiye kuma, bigaragaza uko icyuho hagati y’ubuhinzi busanzwe n’ubuvuguruye kigenda kiba kinini.
Hari ibisabwa kugirango ube umunyamuryango wa muri Koperative …
Kuba umunyamuryango ntacyo bisaba, gusa umuba ari uko robine yageze mu murima wawe ugahita utanga umugabane shingiro nk’abandi ndetse no mu gihe cyo gusarura ugatanga udufaranga duke bijyanye n’ubuso uhinga, urugero rwa Are 1 umuturage aba asabwe gutanga ibiceri 300 aya mafaranga agatabwa kuri buri sizoni cyangwa se uko asaruye, aya mafaranga agashyirwa mu isanduko izifashishwa mu gusana no kugura ibikoresho bishya igihe ibiriho byaba byashaje nk’imupira yuhira cyangwa se gusana imirasire yaba yagize ikibazo.
Ubu buryo bwo kuhira bwiyongereye binyuze mu mushinga wa LDCF-3, ukorera muri Kirehe na Gakenke, ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga ariko unakorera REMA, Sindayigaya Charles, avuga ko hegitari 20 za mbere zatangiye kuhira mu myaka ibiri ishize zamaze kwikuba inshuro esheshatu.
“Twabonye ko izuba ryakunze guhura n’abaturage nk’imbogamizi rishobora no kuba igisubizo. Imirasire ni yo dukoresha, kandi abahinzi bahinga ibihembwe byose uko ari bitatu,”.
Uretse kuhira, hari n’undi mushinga ukorera mu Murenge wa Gatore ugamije gutuza abaturage no gusana ibyanya byangijwe n’isuri. Wubakiye imiryango 75, ushyiraho amaterasi y’indinganire ndetse uteramo amashyamba ku buso bwononekaye.
Uyu mushinga wa REMA uri gukorwa mu turere twa Kirehe na Gakenke k’ubufatanye bw’Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (Global Environment Facility) na UNDP watangijwe ufite icyerekezo cyo kuzasoza imirimo yawo mu wa 2028, utwaye miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika.
Ubuyobozi bwa REMA buvuga ko hari uburyo butandukanye bwo kuhira ariko nk’uko mu ntego zabo n’ibikorwa batera inkunga byose birinda cyane ibyateza ibindi bibazo, bashimangira ko ubu buryo bwo kuhira hifashishijwe Imirasire y’izuba bwizewe cyane mu kurengera ibidukikije buzwi nka ‘Clean energy’ nta kibazo na kimwe byangiza.
Mu gihe imihindagurikire y’ibihe ikomeje kwihutisha impinduka mu buhinzi, ibikorwa byo kwifashisha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka bigaragara nk’inzira ishobora kugabanya amapfa no gutuma umuturage wo munsi y’umusozi yunguka koko ibyo akora.
Amafoto:





