Perezida Kagame ashinja u Burundi guhakana kohereza ingabo muri DRC, akavuga ko ubu zihabarirwa mu bihumbi 20
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko yigeze kuganira na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amubaza ku makuru yavugaga ko u Burundi bukomeje kongera ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), zirimo n’izari zashinze ibirindiro mu bice byegereye u Rwanda, ariko akamuhakanira ayo makuru.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje agaruka ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko ari ibibazo bifite amateka maremare kandi bikunze guhora bigerekwa ku Rwanda, nyamara na rwo rufite impungenge n’ibibazo bikomoka muri icyo gihugu bitarwoherwa.
Perezida Kagame yavuze ko ibirego bikunze gushinjwa u Rwanda bishingiye ku “bugome n’ibinyoma byinshi bifitanye isano n’amateka,” atanga urugero ku bihe by’intambara zubuye mu burasirazuba bwa DRC, aho ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zajyanyweyo zitari zirimo iz’u Rwanda, ariko na zo ntizigumeyo, kuko DRC yazirukanye.
Yagize ati, “Mu kuzirukana izo ngabo, Congo yirukanye zimwe isigarana izindi, cyane iz’u Burundi, kuko bari bafitanye ubwumvikane bwihariye bufitanye isano n’amateka.”
Yakomeje avuga ko u Burundi bwaje kongera umubare w’ingabo zoherezwa muri DRC, zimwe zigana mu bice byo mu majyaruguru ya Congo byegereye u Rwanda, birimo Goma na Rutshuru, bituma afata icyemezo cyo guhamagara Perezida Ndayishimiye kugira ngo babiganireho.
Perezida Kagame yasobanuye ko yamubajije impamvu ingabo z’u Burundi zasigaye muri DRC nyuma y’iyirukanwa ry’iza EAC, ndetse n’uko u Burundi bwaje no kwinjira mu butumwa bwa SADC, Ndayishimiye amusubiza ko byabitewe n’uko Leta ya Congo yari yabibasabye.
Ku bijyanye n’ingabo zari mu majyaruguru ya Congo hafi y’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye yabanje kuvuga ko u Burundi bufite ibibazo by’umutekano bikomoka mu majyepfo ya DRC, aharimo Uvira na Minembwe, ari na ho ingabo zabo zari ziri.
Ati, “Yarambajije ati ‘ni nde wakubwiye ko dufite ingabo mu majyaruguru yawe?’ Mubwira ko mfite amakuru n’ibimenyetso, ariko nshaka kubanza kumwumva ubwe. Yambwiye ko ayo makuru ari ibinyoma.”
Perezida Kagame yavuze ko yaje kwemera ibisobanuro bya mugenzi we, ariko bidatinze, abasirikare b’u Burundi bafatirwa mu mirwano yabereye muri ibyo bice, bigaragaza ko ibyo yari yarahakanye bitari ukuri.
Yanongeyeho ko habaye inama nyinshi zahuje inzego z’umutekano z’ibihugu byombi, ndetse n’abayobozi bakuru, ariko ko hakomeje kugaragara ukwigaragambya mu guhakana abasirikare bafatiwe ku rugamba, u Rwanda rukagaragaza ibimenyetso bigatuma impande bahura zidabasha kubisobanura.
Perezida Kagame yasoje avuga ko nubwo u Burundi bwakomeje guhakana no kuyobya, amakuru yizewe agaragaza ko muri iki gihe bufite ingabo zibarirwa mu bihumbi 20 ziri ku butaka bwa DRC, ibintu u Rwanda rufata nk’inkomyi ikomeye ku mutekano warwo n’akarere muri rusange.
