Abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 800 baserewe mu kazi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barenga 800 baserewe mu kazi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwatangaje ko igenzura ryahawe abari abayobozi b’ibigo by’amashuri ryasize abataragize amanota 70% bangana na 890 bahagaritswe mu kazi ko kuyobora ibyo bigo.

REB ivuga ko mu bahagaritswe harimo 349 bo mu mashuri abanza na 541 bo mu mashuri yisumbuye, bazaba abarimu.

Mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Flora Mutezigaju , asobanura ibyashingiweho kugira ngo abo bayobozi b’ibigo bahagarikwe ku buyobozi, yavuze ko habanje gukorwa isuzuma ry’Akarere nyuma hakorwa iryatanzwe na REB.

Yavuze ko harebwe uburyo umuyobozi afite intumbero y’ikigo, uburyo umuyobozi afasha mu myigire, uburyo umuyobozi akoresha umutungo w’ikigo bahabwa na Leta, uburyo umuyobozi akorana n’ababyeyi .

Ati ” Buri karere katwoherezaga isuzumamikorere rryavuye ku muyobozi w’ikigo, natwe tujya ku rundi rwego rwacu rwo gutanga ikizamini. Twe twatanze ibizimini bine .Ikizamini cya mbere cyari ikijyanye n’imiyoborere myiza, ariko ukugira ngo turebe ko wa muyobozi za nkingi eshanu z’imiyoborere azumva. “

Yakomeje ati ” Mu bibazo babajije, uburyo mu gihe hari abanyeshuri bataye ishuri, uburyo barigarurwamo. Ikindi twatanze ni ikijyanye n’icyongereza . Umuyobozi w’ikigo aba agomba kuba yumva icyongereza kugira abashe gufasha ikigo n’abanyeshuri. “

Yongeraho ikindi barebye ari ikijyannye n’imitsindire y’ikigo mu myaka itatu ishize.

Ati ” Twakoreye isuzuma 5277 , abayobozi 890 nibo bagize munsi ya 70%. 16% nibo batsinzwe .”

REB ivuga ko nyuma y’isuzuma , ryagaragaje ko abayobozi b’ibigo bagaragaje ko imyitwarire yabo mu gucunga umutungo w’kigo itifashe neza.

Ati ” Akenshi abayobozi b’ibigo wasangaga muri 890 batabashijwe kuguma ku myanya y’ubuyobozi , twavanyeho inshingano zo kuyobora ,abenshi usanga kuri urwo ruhande rw’imyitwarire wasangaga bafite amanota macye cyane. “

Ikindi avuga ko ku bijyanye no gucunga umutungo , abayobozi wasangaga bafite nabo bafite amanota macye.

Yongeraho ko abahagaritswe mu nshingano abenshi ari abo mu mashuri abanza kandi bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2.

Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze , REB, avuga ko kuba aba bahagarsitswe mu kazi ko kuyobora ibigo bakagirwa abarimu bitavuze ko badashoboye.

Ati ” Ubaye udashobotse kandi udashoboye ntabwo twakugira mwalimu. Bafite imbogamizi mu kuyobora kuko kuyobora ntabwo ari ibya buri wese. Ni abahanga barize, ni abarimu bumwuga .”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *