Uburiganya buri kwambikwa izina ry’inama mpuzamahanga: RIB iraburira abaturage ku “GCEIM 2026”

Uburiganya buri kwambikwa izina ry’inama mpuzamahanga:  RIB iraburira abaturage ku “GCEIM 2026”

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje koroshya itumanaho ku Isi, rinakomeje gukoreshwa n’abagizi ba nabi mu gushuka abantu binyuze mu email zibeshya, zirimo izitwara nk’ubutumire bw’inama mpuzamahanga. Iperereza ryagaragaje ko email zijyanye n’iyiswe “United States International Business Summit” cyangwa “GCEIM 2026” ziri gutera impungenge abantu benshi mu Rwanda no hanze yarwo.

Abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abacuruzi n’abakozi b’ibigo byigenga bemeza ko bakiriye izi email, zigaherekezwa na form isaba amakuru yihariye cyane arimo pasiporo, amakuru ya visa n’ay’abagize umuryango.

Jean Claude (izina ryahinduwe), umucuruzi i Kigali, avuga ko:

“Isezerano ryo kunyishyurira itike y’indege ryabanje kunshimisha, ariko kubona bansaba pasiporo yanjye ntarasobanurirwa inama iyo ari yo yose byanteye guhagarara.”

Aline M., umunyamakuru, na we yemeza ko:

“Iyi email twayibonye turi benshi, amagambo yayo asa n’ayo, kandi nta kimenyetso na kimwe cy’uko inama yemewe.”

Form itera impungenge

Form ya “GCEIM 2026 Delegate Registration Form” isaba amakuru asanzwe asabwa gusa n’inzego za leta cyangwa ambasade. Abasesenguzi bavuga ko gusaba aya makuru mbere y’uko igikorwa gisobanuka neza bishobora gushyira uwabyemeye mu kaga ko kwibwa imyirondoro (identity theft).

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusanzwe ruburira abaturage ku buriganya bwo kuri internet, cyane cyane ubukoresha email, WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa rusange RIB igenera abaturage, ivuga ko:

“Abaturage bagomba kwitandukanya n’ubutumire bubasezeranya amahirwe adasanzwe, nk’ingendo zishyuwe cyangwa akazi mu mahanga, cyane cyane iyo busaba kohereza amakuru bwite nka pasiporo, indangamuntu cyangwa amafaranga. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bikunze kuranga uburiganya.”

RIB yongeraho ko:

  • nta kigo cyemewe gisaba amakuru y’ingenzi hakoreshejwe email zisanzwe (Gmail, Yahoo)
  • kohereza kopi ya pasiporo ku bantu utazi bishobora gutuma ikoreshwa mu byaha bitandukanye

RIB isaba abaturage:

  • kudatanga amakuru bwite ku bantu cyangwa ibigo batizeye
  • kubanza kugenzura amakuru yose ajyanye n’inama, akazi cyangwa amahirwe yo kujya mu mahanga
  • gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe bakeka uburiganya

Iyi dosiye igaragaza ko uburiganya bwo kwiyitirira inama mpuzamahanga buri gufata indi ntera, bukifashisha amazina akomeye n’inzozi zo kujya mu mahanga. Ubuhamya bw’ababonye izi email n’inama zitangwa na RIB bigaragaza ko kwitonda no kugenzura amakuru ari byo ntwaro ya mbere yo kwirinda.

Form abatekamutwe bari koherereza abantu kuri email zabo igamije ubushukanyi

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *