Kuki tariki ya 14 Gashyantare yitiriwe abakundana?

Kuki tariki ya 14 Gashyantare yitiriwe abakundana?

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, abantu ku Isi hose bizihiza umunsi wahariwe urukundo uzwi nka ‘Saint Valentin’.

Ni umunsi urangwa no guhana indabo z’amabara aryoheye ijisho, guhana udukarita duto twanditseho amagambo y’urukundo, guhana ‘chocolate’ n’izindi mpano ndetse no kugirana ibihe byiza hagati y’abakundana.

Ku batari mu rukundo, ni umunsi wo kwibuka bimwe mu bihe byiza bagiriye mu rukundo, gufata umwanya wo gusenga no gusaba Imana abakunzi ndetse no kwishimana n’inshuti zabo.

Nubwo uyu munsi wizihizwamo urukundo, amateka yawo afitanye isano n’umutagatifu Valentin, wizihizwa na Kiliziya Gatolika buri tariki ya 14 Gashyantare.

Inkomoko ya Saint Valentin mu ba Roma

Mbere y’uko hatangira kwizihizwa Saint Valentin, muri Roma ya kera habaga ibirori byitwaga ‘Lupercalia’, byabaga hagati ya tariki ya 13 na 15 Gashyantare. Ibi birori byari bigamije gusaba uburumbuke no kurinda umujyi wabo ibyago.

Kuri uwo munsi, Abaroma bahuriraga hamwe, bagatamba ibitambo by’amatungo, bakanywa inzoga, ndetse bagakora n’indi migenzo idasanzwe nko gukubitisha abagore bashatse vuba inkoni z’uruhu rw’amatungo, kugira ngo babone uburumbuke.

Hari kandi n’uburyo bwo guhuza abasore n’abakobwa hakoreshejwe tombola, aho amazina y’abakobwa yashyirwaga mu kibindi, abasore bakayatoranya, ubundi bagashakanira muri ibyo birori.

Gusa nubwo ibi birori bihabanye n’uko Saint Valentin yizihizwa uyu munsi, bamwe mu bashakashatsi bemera ko ariho umunsi w’abakundana waturutse.

Umunsi w’abakundana ukomoka kuri Mutagatifu Valentin

Inkuru ya Mutagatifu Valentin niyo yahaye uyu munsi w’abakundana izina. Amateka avuga ko hari abantu babiri bitwaga ba Valentin bishwe tariki ya 14 Gashyantare mu kinyejana cya Gatatu: umwe yari umupadiri w’i Roma, undi akaba umwepiskopi w’i Terni. Gusa abashakashatsi bamwe bavuga ko yaba ari umuntu umwe.

Ku ngoma y’umwami w’Abaroma Claudius II Gothicus, bivugwa ko yari yarashyizeho itegeko ribuza abasore gushaka, kuko yemeraga ko abasore batarubaka ari bo bavamo abasirikare beza. Valentine wari umupadiri we ntiyemeranyije n’iri tegeko, akomeza gushyigikira urukundo no kujya asezeranya abasore n’inkumi bakundanaga mu ibanga.

Ibyo byatumye afungwa, akajya akubitwa, ndetse biza kurangira ahanishijwe igihano cy’urupfu. Yishwe akaswe umutwe ku wa 14 Gashyantare ahagana mu mwaka wa 270, yitwa atyo umupadiri washyigikiye urukundo.

Inkuru yamenyekanye cyane ni ivuga ko mbere yo kwicwa, yakijije umukobwa wari umurinzi w’aho yari afungiye wari ufite ubuhumyi.

Uyu mukobwa Valentin yaramusengeye arakira, maze agiye kwicwa amusigira ibaruwa yasozwaga n’ijambo rigira riti “From your Valentin.”, ugereranyije mu Kinyarwanda ni ‘Ni Valentine wawe’. Bivugwa ko ibi byabaye inkomoko yo kohereza amakarita y’urukundo bikorwa ubu.

Nyuma y’igihe padiri Valentin yishwe, Kiliziya yemeje ko agirwa Umutagatifu, ishyira ku ngengabihe umunsi wo kwibuka urupfu rwa Valentin, maze witwa umunsi wa Saint Valentin.

Uko uyu munsi waje gukwira ku Isi hose

Mu kinyejana cya 14, umusizi w’Umwongereza Geoffrey Chaucer yanditse ibisigo byahuzaga itariki ya 14 Gashyantare n’urukundo n’igihe inyoni zo mu kirere ziba zishaka izindi nyoni bibana. Ibi nabyo byatumye abantu batangira kubona uwo munsi nk’uwihariye ku bakundana.

Nyuma yaho, umwanditsi w’ibitabo William Shakespeare na we yakomeje kwandika kuri uyu munsi mu bitabo nka ‘Hamlet’ na ‘A Midsummer Night’s Dream’, ndetse kubera ko Shakespeare yari umwanditsi ukomeye kandi ukunzwe, byatumye igitekerezo cy’uko 14 Gashyantare yaba ari umunsi w’urukundo gikomeza gukwirakwira.

Saint Valentin yizihizwa mu bucuruzi

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, sosiyete yitwa Hallmark yatangiye gukora amakarita ya Saint Valentin yoherezanywa hagati y’abakundana, aho hari mu mwaka wa 1913.

Uyu munsi, ku munsi wa Saint Valentin hakoreshwa amafaranga menshi mu kugura impano, indabo, ‘chocolate’ n’amafunguro yihariye.

Hari abavuga ko uyu munsi wahindutse uw’ubucuruzi cyane, ariko nanone ntibibuza ko ukomeza kuba umwanya wo kwerekana urukundo no gushimira uwo ukunda.

Uko Saint Valentin yizihizwa mu bihugu bitandukanye

Mu gihugu cy’u Buyapani, tariki ya 14 Gashyantare, abagore ni bo baha ‘chocolate’ abagabo b’abakunzi babo, inshuti zabo cyangwa abo bakorana, hanyuma ku itariki ya 14 Werurwe, umunsi bita ‘White Day’ nibwo ba bagabo nabo babitura.

Mu gihugu cya Brazil ho ibyo ahandi bakora kuri Saint Valentin bo babikora bizihiza Dia dos Namorados ku itariki ya 12 Kamena begereye umunsi wa Mutagatifu Anthony, uzwi nk’umurinzi w’abashakanye.

Muri Repubulika ya Czech urukundo rwizihizwa ku wa 1 Gicurasi, aho abakundana bakora umuhango wo gusomanira munsi y’ibiti by’indabo kugirango bagire amahirwe mu rukundo.

Nko muri Ghana ho bizihiza umunsi w’abakundana bisanzwe ariko ukaba n’umunsi w’Igihugu wa ‘Chocolate’, aho abantu bazigura ku bwinshi, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bwa Cacao n’inganda zitunganya ‘Chocolate’.

Ni mu gihe mu bihugu nka Filipine buri tariki ya 14 Gashyantare haba ubukwe rusange, aho amagana y’abakundana bashyingirwa icyarimwe kuri uwo munsi.

Umunsi w’urukundo si uw’abakundana gusa

Nubwo Saint Valentin ifatwa nk’umunsi w’abakundana, mu bundi buryo ni umunsi w’inshuti n’umuryango.

Urukundo ruri mu isura nyinshi harimo urw’abashakanye, urw’inshuti, urw’ababyeyi n’abana, ndetse n’urukundo rw’Imana ku bantu.

Mu muco Nyarwanda, nubwo Saint Valentin atari umunsi gakondo, ariko indangagaciro z’urukundo, kubahana no kwita ku bandi byahozeho kuva kera. Uyu munsi ushobora kuba umwanya wo kubyibutsa no kubishimangira.

Impamvu irenze izindi zose yo kwizihiza ‘Saint Valentine’ nuko Isi n’abantu bakeneye urukundo. Intego nyamukuru ni ukwereka abo dukunda ko tubazirikana kandi ko bafite agaciro mu buzima bwacu.

Ku wa 14 Gashyantare ni umunsi wihariye wo kuvuga ijambo “Ndagukunda,” gutanga impano ntoya ariko zivuye ku mutima no kwishimira impano iruta izindi ariyo ‘Urukundo’.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *